Amakuru
Trending

Kigali: Umubyeyi aravugwaho kwica Umwana akamuta mu gihuru

Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri wasanzwe mu gihuru aho bivugwa ko ari mukase wamujugunyeyo nyuma yo kumwica. Ibi byabereye mu kagali ka Nzove, umurenge wa Kinyinya , akarere ka Nyarugenge.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 aribwo  uyu murambo wagaragaye.

Nk’uko inkuru dukesha Igihe ibivuga,  Mukase w’uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe.

Inkuru ikomeza ivuga ko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko  Mukase w’uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.”

Yavuze ko Kandi nk’uko byagaragaye, ko ngo umwana yishwe anizwe, yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button