Utuntu nutundi

Kigali: Umusore aravuga ko yazanywe no kwiba ihene

Umusore ukomoka mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kisaro yafatiwe mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, ashoreye ihene bivugwa ko yibye ngo agiye kuyigurisha kugira ngo yigurire agacupa cyangwa se inzoga, ariko aza gufatirwa mu cyuho atarayigeza ku isoko.

Ibisa n’ibitangaje, uyu musore witwa Habarurema Jean De Dieu, yari yambaye ishapule ndende ndetse afite na Bibiliya yera mu ntoki akavuga ko ari Pasiteri ndetse akemera nta gihunga jkandi ashize amanga ko ihene yayibye ashaka agatama(agacupa).

Ati” impamvu bamfashe nibye ihene, naringiye kuyigurisha ngo nibonere agacupa, kuko iyo ngiye gushaka akaze barakanyima. Maze ibyumweru bibiri inaha, nazanywe no kujya niba ihene.”

Uko abaturage bamugendaga inyuma, nawe yagendaga asa nutera indirimbo ati nibye ihene, kandi ubona kuri we ntacyo bimutwaye.

Nyiri kwibwa ihene yavuze ko yabanje guhura n’uyu musore akamubaza aho ajyanye iyo hene, ariko bimwanga munda atangira gukeka ko yayibye anyarukira iwe murugo ahageze asanga imwe muzo yari yoroye yabuze ahita amukurikira, amufata atarayigeza ku isoko.

Ati” dukubitanye mu kanya nka saa tatu z’igitondo, ayikurura njyewe ndi ku igare ndamubaza nti iyo hene uyijyanyehe ko Atari iyawe araceceka, ariko nkabona afite Bibiliya, sinabitindaho ariko ndihuta ngera murugo nsanga ni iyanjye atwaye mpita nkata nsubira inyuma, mbaza abantu aho anyuze musanga ageze hafi mu isanteri.”

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi buratangaza kuri uyu mugabo wibye ihene.

Uwibwe ihene

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button