Amakuru

Kiyovu Sports ikomeje gutera abantu ubwoba by’umwihariko abafana bayo

Ikipe ya kiyovu Sports ikomeje gutera Abantu ubwoba nyuma  yo gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi bari bayihetse mu myaka ibiri ishize.

Ku mugoroba wa none kuwa 8 kamena 2023 nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi bayo barimo, Nshimirimana Ismail Pitchu, Abedi Bigirimana ndetse na Ndayishimiye Thierry, ibi Kandi bije Nyuma y’uko yamaze no gutangaza ko yatandukanye n’abari abatoza b’iyi kipe ndetse n’abandi bakinnyi barimo Riyad Nordien w’umunya Africaby’epfo ndetse n’umugande ssekisambu Erisa.

Ibi bije Nyuma y’uko Kiyovu Sports itakaje ibikombe bibiri muri uyu mwaka w’imikino Kandi byagaragaraga ko ifite amahirwe yo kubyegukana byose.

Icyo Abantu benshi by’umwihariko abakurikirana iby’umupira w’U Rwanda bari guhurizaho  ni ukuba iyi kipe ishobora kwisanga aharindimuka mu mwaka w’imikino utaha, ndetse hari n’abari kuvuga ko iyi kipe ishobora kumanuka.

Kiyovu Sports yasoje ku mwanya wa kabiri mu myaka y’imikino ibiri ishize, bisa n’aho aribyo biri gutuma yirukana abakinnyi bayo ntisige n’abakomeye, biravugwa ko yaba igiye guhindura politike ikazana abakinnyi bakiri bato.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button