ImyidagaduroIyobokamana

“Komeza intore zawe” indirimbo yongeye gusubirwamo n’ibyamamare bitandukanye

Bimaze kumenyerwa ko akenshi indirimbo zimaze igihe, zarahimbiwe Imana by’umwihariko iza Kiliziya Gatorika ubusanzwe zisubirwamo na kolari zitandukanye, ndetse akenshi zikabifashwamo n’inzu itunganya umuziki ya Universal records ihagarariwe na Emmy Pro.

Kuri iyi nshuro byavuye muri chorale, bikorwa n’abahanga mumuziki bari kumwe na Emmy Pro.

Indirimbo basubiyemo, ni indirimbo yahimbwe na Padiri umenyerewe mu guhimba no guhanga indirimbo zahimbiwe Imana by’umwihariko iza Kiliziya Gatorika,  Dr Fabien HAGENIMANA, ikaba yongeye gusubirwamo n’aba basore b’ibyamamare Kandi b’abahanga mu muziki wa Kiliziya.

Abo ni Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi batandukanye , producer Dieudonné Mure n’umunyamuziki Pacis NDAHIRO bahuriye mu ndirimbo basubiyemo ‘KOMEZA INTORE ZAWE ’ imenyerewe ku minsi Mikuru ikomeye muri Kiliziya Gatolika n’ahandi.

Pacis, umwe mu bagize uruhare muri iyi ndirimbo

Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n’abahanzi b’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika . Anazwiho guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe ( RWANDA CATHOLIC ALL STARS ). Uyu musore Yakoze indirimbo nka ‘Mana idukunda’ , Twaje mana yacu , ni wowe rutare rwange , niyeguriye nyagasani , komeza intambwe , Byose bihira abakunda IMANA , YEZU NGUFITIYE INYOTA , muri studio yitwa Universal record afatanyije na AIME PRIDE wakoze amashusho yazo .

Dieudonne Mure utunganya umuziki muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato n’abakuru, n’ibyuma bya muzika, amenyerewe nk’umucuranzi n’umuyobozi w’indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n’umuhanzi ku giti cye umaze gusohora album zirenga imwe.

Yakoranye cyane na Emmy pro muri studio ya Universal Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo bugezweho.

Dieudonne, yasubiyemo indirimbo Gusaakaara ya Yvan Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka, yongerererwa uburyohe, hanonerwaho no kwifatanya n’umuryango wa Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro.

Dieudonne Mure, wahimbye uburyo indirimbo ya Buravan isubirwamo

NDOLI NDAHIRO Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga. Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo begukanye umwanya wa kabiri muri Afrika mu marushanwa ya ACGC aherutse. Pacis akaba kandi n’umutoza wa muzika, akaba yari mu batoza 12 bakoranye na REB mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege abarimu ba muzika ku rwego rw’igihugu. Andi matsinda akorana nayo arimo The Bright Five Singers, aho ari technical director na I.V.League Jazz, ari mu bayitangije.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button