Amakuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yasabye Abanyarwanda kuzitabira amatora ari benshi

Komisiyo y’igihugu y’amatora yasabye abanyarwanda kuzitabira amatora kubwinshi kugira ngo bazagire uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bubabereye.

Ibi ni ibyagarutsweho n’iyi komisiyo aho, umuyobozi wayo Oda Gasinzigwa yavuze ko abantu bakwiye kuzitabira aya matora, kugira ngo bazagire uruhare mukwishyiriraho abayobozi, Kandi agasaba abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga itora.

Ati” turasaba Abanyarwanda kuzitabira amatora kubwinshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho abayobozi. Turasaba kandi abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga amatora mugihe cyo kwiyamamaza, kugira ngo hatazagira ikibangamira amatora.”

Gasinzigwa kandi agaragaza ko komisiyo izakomeza guhugura abanyarwanda kugira ngo bagire ubumenyi buhagije kumatora.

Ati” tuzakomeza gutanga ibiganiro bihugura abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abakorerabushake bazafasha mu matora n’abafatanyabikorwa, kugira ngo twese tugire ubumenyi buhagije kumatora n’uburyo azakorwamo kuburyo ntawe uzacikanwa.”

NEC igaragaza ko kuri ubu, Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.00O), bafite imyaka 18 kuzamura, bari ku lisiti y’itora, muri bo abagera kuri miliyoni ebyiri (2.000.00O)  bakazaba batoye kunshuro ya mbere.

Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi igaragaza ko bitakiri ngombwa ko ujya gutorera aho ubaruye kuko ubu buri muntu ashobora kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, akoresheje kode *l69#.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2024, hakazakoreshwa Site z’Itora 2 441 zifite ibyumba by’itora 17400 mu Gihugu hose.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko izatangira kwakira abakandida bifuza kuba abadepite mu nteko ishingamategeko no ku mwanya wa Perezida wa repubulika, kuva ku ya 17 Gicurasi 2024, kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button