AmakuruUburezi

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yashimye uburezi budaheza butangwa n’ikigo Izere Mubyeyi

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yashimye ikigo izere Mubyeyi kuburezi budaheza batanga, kuko bakora abana bafite ubumuga n’abatabufite Bose bagahabwa amasomo ndetse bakitabwaho uko bikwiye ntawe uhutajwe.

Bamwe mu bana bafite ubumuga barangije mu kigo izere Mubyeyi, mu byishimo byinshi bagaragaza ko banezerewe kuko kuri ubu babasha gusoma ndetse bakaba bisanga mu bandi, bagahabwa uburezi bufite ireme.

Uyu ni umwe mu bana bahagarariye abandi ndetse akaba yaranabaye uwambere ku rwego rw’isi mu mikino ati” ndishimye cyane kuko ubu mbasha gusoma, ntabwo nahejejwe inyuma ngo nimwe amahirwe yo kwiga nk’abandi badafite ubumuga, ikindi ni uko hari imikino mbasha kwisangamo nkaba naranabaye uwambere kurwego rw’isi.”

Ibi kandi abihurijeho n’umubyeyi we aho ashima ikigo izere mubyeyi cyamufashirije umwana uko gishoboye, ngo none kuri ubu akaba abasha kwandika no gusoma ndetse akishimira ubuzima abayeho.

Ati” uyu mwana wanjye namujyanye kubigo bitandukanye byaba ibifasha abafite ubumuga cyangwa ibifasha abadafite ubumuga ariko nkabona ntacyo bitanga, gusa aho muzaniye hano kuri Izere mubyeyi, nukuri yamenye byinshi bitandukanye birimo no kuba hari impano tutari tuzi ko afite, ariko badufashije kuzivumbura. Turashima iki kigo kuko gitanga uburezi budaheza kandi abana Bose bakaba bitabwaho muburyo bungana ntawe uhutajwe.”

Umwe mu barezi b’iki kigo Murwanashyaka Etienne, agaragaza ko kwigisha no kurera aba bana by’umwihariko abafite ubumuga, bisaba kwitanga, kwihangana no kuba ugira Umutima ukunda abana, kuko baba bafite ubumuga butandukanye, bityo bikagufasha kubarera neza no kubigisha muburyo bworoshye.

Murwanashyaka Etienne, umurezi kuri Izere Mubyeyi

Ati” Kugira ngo aba bana bakwibonemo ndetse ubigishe bafate ibyo ubahaye, bisaba kugira Umutima ukunda abana, kwitanga ndetse no kwihangana, kuko ibyo byose utabifite utabigisha ngo bafate ndetse biranagorana ko bakwibonamo. By’umwihariko rero bisaba ko ugerageza kwisanisha nabo, niba umwe aje akaguhobera nawe umuhobere, niba akubwiye ko ashaka ko mubyina, murabikora, icyo gihe nawe ibyo umwigishije akabifata bitagoranye, ndetse hari nubwo tubigisha binyuze mumikino, mundirimbo n’ubundi buryo butandukanye kugira ngo bafate ibyo tubahaye cyane ko kwiga ari uburenganzira bwabo ndetse bukaba uburenganzira kuri buri mwana.”

Umuyobozi mukuru w’umuryango utegamiye kuri leta IZERE MUBYEYI ariwo ikigo Izere Mubyeyi gishamikiyeho, Mukashyaka Agnes, agaragaza ko nubwo hari ibyo bishimira bagezeho ariko hari imbogamizi bagihura nazo zirimo kuba nta nyubako zihagije bafite.

Yagize ati” nubwo dushima ibyo twagezeho ariko hari imbogamizi tugihura nazo, muri izo harimo kuba ikigo kidafite inyubako zihagije, kuba ikigo kidaterwa inkunga na leta. Ibyo byose turamutse tubibonye, uburezi bwarushaho kugira ireme. Aha Kandi ndagira ngo nshime Abarimu bafasha aba bana kuko utakora aka kazi udafite umutima uciye bugufi.”

Muhongerwa Patricie waje uhagarariye Komisiyo y’uburenganzira bwamuntu yashimye uburere aba bana bahabwa muri iki kigo, ndetse yizeza ubufatanye bw’iyi Komisiyo n’ikigo Izere Mubyeyi.

Muhongerwa Patricie waje uhagarariye Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Ati” Abarimu banyu batabatoje isuku, uburere babaha, batabigizemo uruhare nabo ntacyo mwageraho kuko mwaba abana babi gusa, rero bana mwige Kandi mutsinde. Turabizeza Kandi ko ubufatanye bwacu n’ikigo Izere Mubyeyi buzakomeza, igihe cyose muzaba mudukeneye mukatwitabaza tuzabakira.”

Ikigo Izere Mubyeyi giherereye mu karere ka Kicukiro mumurenge wa Kanombe mu kagali ka Karama, kuri ubu kigamo abana 117 Abafite ubumuga ni 51 Naho abadafite ubumuga ni 66. Mu basoje ikiciro cy’amasomo yabo harimo batatu bafite ubumuga, abandi 14 batabufite

Umwe mu babyeyi barerera kuri Izere Mubyeyi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button