Imyidagaduro

Ku mezi atatu yonyine atangiye umuziki, agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi Spyro ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashobora kuza gutaramira mu Rwanda, ku ndirimbo ze ebyiri gusa.

Uyu musore umaze amezi atatu yonyine yinjiye mu muziki akorera muri Nigeria, amakuru avuga ko bitari kera azasesekara I Kigali aje gutaramira abanyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri yise Billing ndetse na Who is your guy ari nayo yamenyekaniyeho cyane.

Nyuma yo kubona ko indirimbo ya mbere Billing ntawe uyimenye, Spyro yahise yihutira gusohora indi nshya yise who’s your guy, ndetse ikaba uri kubica bigacika muri kiriya gihugu cya Nigeria, aho udashobora kurenga umutaru utumvise aho bari kuyicuranga.

Iyi ndirimbo yaje Kandi kuyisubiranamo na Tiwa Savage, uri mu bakunzwe mu muziki.

Amakuru dukesha Igihe ni uko ngo abategura ibitaramo by’i Kigali batangiye gutekereza Kuri uyu muhanzi ukizamuka muri muzika, kuba yaza gutaramira abanyarwanda, ndetse ibi bikaba biri no kuvuga cyane ku mbuga nkorangambaga zirimo Instagram n’ahandi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button