AmakuruIyobokamana

Ku myaka 95, Papa Benedigito XVI yapfuye

Papa Benedigito wa 16 yitabye Imana.

Nkuko Vatican news dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo uyu mukambwe w’imyaka 95 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022, ahagana saa 9:34.

Mu butumwa Ibiro bya Vatican byashyize ahagaragara bwagize buti “tubabajwe no kubamenyesha ko Papa Emeritus Benedigito XVI yitabye yamaze gushiramo umwuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa 9:34 zuzuye. Izindi gahunda zijyanye no kumuherekeza muzazimenyeshwa.”

Papa Benedigito niwe wambere nyuma y’imyaka isaga 600 ishize, wanditse ibaruwa isaba kwegura kuri uyu mwanya.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru turi gusoza, ubwo Papa Françis uriho ubu yari mu Misa, nibwo yasabye abakirisitu ko basabira uyu mukambwe avuga ko ubuzima bwe buri mukaga.

Niwe mu Papa wambere ukuze wabayeho, kuko yahawe iyi nkoni mu mwaka wa 2005, ubwo yari afite imyaka 78 y’amavuko, ariko mu mwaka wa 2013 aza kwegura.

Joseph Ratzinger, wahawe izina rya Benedigito wa 16 ubwo yahabwaga inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatorika, ubusanzwe afite inkomoko mu gihugu cy’ubudage, akaba yaguye I Vatican ahi yari asanzwe aba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button