Uburezi

Ku nshuro ya kabiri, abanyeshuri muri KSP Rwanda bagaragaje ubuhanga bahakuye

Abanyenshuri basoje amasomo y’igihe gito mukigo KSP RWANDA bakoze defanse kunshuro ya kabiri mubyiciro bitandukanye aho iyi defanse iba ari cyo kizami cyanyuma abanyeshuri bakora bakabona kujya ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri bakoze defanse badefanze mu byiciro bitandukanye byamasomo bahabwa.

Ibyo byiciro ni FILMMAKING AND VIDEO PRODUCTION (Gukora ibyerekeranye na film nogutunganya amashusho)
PHOTOGRAPHY AND GRAPHIC DESIGN (Gufata amaphoto no kuyatunganya ndetse no gukora ubugeni,ibishushanyo bofashishije software zabugenewe)
JOURNALISM AND COMMUNUCATION (Itangazamakuru n’itumanaho)
MUSIC (Umuziki) aho biga gucuranga Piano,Gitari, kwandikanda indirimbo na vocale, COMPUTER (Mudasobwa).

Abanyeshuri muri ibi byiciro bitandukanye bakora imishinga(Project) mu kwezi kwa nyuma kwamasomo bagakora defanse aho baba bamurika ibyo bashoboye gukora nyuma yo gusoza kwiga.

Iki gikorwa cyatangijwe n’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi wungirije w’ikigo KSP RWANDA MUKASINE AISHA aho yatanze ikaze kubashoramari bari batumiwe kugirango batange akazi kubanyeshuri basoje amasomo,abanyeshuri bagiye kudefanda n’ababyeyi babo ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye.

Mu gusoza igikorwa, umuyobozi w’ikigo UWIMANA Saleh, mu ijambo rye yagarutse kukuba ireme ry’uburezi mumyuga ritangwa kugeza ubu bihura n’ubushobozi ikigo gitanga ndetse no kuba ababa basoje amasomo bahagaze neza nkuko bamuritse ibyo basoje kwiga, anasaba ko bajya bakora kenshi ibijyanye nibyo basoje kwiga bihangira imirimo, ndetse asaba abashoramari gutanga akazi kuri aba basoje amasomo yabo kuko bizewe 100% ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga bakuye Muri KSP Rwanda

Umuyobozi w’ikigo kandi yasabye abanyeshuri bakomeje amasomo gushyiraho umuhate bagatera ikirenge  mu cya bakuru babo.yanaboneyeho kumenyesha abitabiriye iyi gahunda ko KSP RWANDA ubu yungutse andi masomo mashya agiye gutangira kwigishwa mukwezi kwa 3 uyu mwaka. Ariyo HOSPITALITY na MULTIMEDIA. Aho HOSPITALITY Bazajya biga amezi 3 naho MULTIMEDIA bakiga umwaka umwe.

KSP RWANDA yatangiye gutanga amasomo tariki 25/08/2021, imaze gusohora hanze abanyeshuri 600 muri bo 80 barikorera abanda 200 bakorera ibigo bitandukanye, aho undi mubare munini bakomeje aya masomo muri zakaminuza, ndetse iki kigo kikaba gikomeje gutanga ubumenyi butajorwa ku isoko ry’umurimo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button