UburinganireUbuvugizi

Kubera iki iyo hari umugore ugize icyo ageraho, bavuga ko hari izindi mbaraga zimuri inyuma?

N’ugenda mu mujyi uzahura n’abakobwa cyangwa Abagore batwaye imodoka, uzamenya abakobwa batunze amahoteli cyangwa se bafite Kompanyi zitandukanye.

Hari ingero nyinshi z’ababigezeho, gusa ariko Muri sosiyeti bafatwa mu bundi buryo. Biragoye kuzabona umukobwa wateye imbere mu buryo runaka ngo ntiyibazweho n’abenshi Aho ashobora kuba yarakuye imitungo afite, cyangwa se hibazwa uwamufashije kugera mu mwanya yicayemo.

Uganiriye n’ab’igitsina gabo bakubwira ko aba bagore cyangwa abakobwa bafite Aho bageze hari izindi mbaraga ziba zabasunitse. Aha baba bashatse kuvuga ko hari umugabo wamufashije kugera kuri icyo kintu runaka.

Hari abaganiriye n’ikinyamakuru Umusemburo.com, bavuze ko bidashoboka ko hari umukobwa wagira icyo ageraho abikesheje imbaraga ze, ngo n’iyo bibayeho bishobora kuba Ari 1%, cyangwa se ngo munsi yaho.

Umwe ati ” ariko se nawe uretse kumbeshya, ubu umukobwa yava I Rukumberi muri Ngoma(ikibungo) nyuma y’umwaka umwe ukaba uguze imodoka, ukambwira ko amafaranga yaba ayakuyehe? Bariya baba bafite abandi babameneramo, naho we rwose biragoye.”

Undi ati” ubuse ushatse kuvuga ko wakubaka umuntu yakuzuza inzu ya miliyoni ziranga 50 mumezi 3, ukambwira ngo yakinnye film ayakuramo ukumva bishoboka koko? Ikintu gishoboka ni kimwe, bariya bakobwa bajya dubayi cyangwa se bakaba bafite imbaraga z’amaboko y’abagabo zibari inyuma.”

Ibi byose ni ibikwereka ko bikigoranye ko umukobwa ashobora kuba yakoraakagera aho agera abantu bakizera ko byavuye mu maboko n’imbaraga ze.

Kuri iyi ngingo ninaho tugaruka ku nkuru ya Salima Mukansanga umunyarwandakazi uri gusifura mu gikombe cy’Isi kiri kubera Muri Quatar, uherutse kwibasirwa n’abatari bake kuri Twitter barimo umunyamakuru Sam Karenzi, wavuze ko yajyanwe hariya nuko ari umukobwa ngo naho ubundi ko adashoboye, ikindi Kandi ngo nawe umubwiye ngo yiyandike kurutonde rw’abasifuzi 10 beza mu Rwanda, ngo atabikora.

Salima Mukansanga umunyarwandakazi uri gusifura mu gikombe cy’Isi kiri kubera Quatar

Ibi byavuzwe na Karenzi byakuruye impaka nyinshi z’urudaca kuri Twitter, bamwe bavuga ko nta bunyamwuga bwe, abandi bamushyigikiye ngo Ibyo avuga ni ukuri. Ibi byose bihita bikwereka ko bikigoranye kugira ngo umuntu azemere ko hari icyo umukobwa yagezeho hatabaye izindi mbaraga zimusunika.

Ibi ni ibyavuzwe n’umunyamakuru Sam Karenzi kuri Salima Mukansanga.

Hari Kandi abitwaza ko ngo baba basanzwe bazi uwo muntu amamoko ye, bagaheraho bavuga ko ayo mafaranga cyangwa iyo mitungo cyangwa uwo mwanya yicayemo, byose yabifashijwemo n’izindi mbaraga z’ukuboko kw’abagabo, bakirengagiza ko ashobora guhirwa n’urugendo.

Ibi kandi biratuma tugaruka k’umunyarwandakazi Aliah ukina film uherutse kuzuza inzu igeretse(etage) ariko benshi bakurikije uburanga bwe bavuga ko atabyikoreye we ubwe, ahubwo ko hari ahandi yakuye amafaranga, cyane ko ngo muri film zo mu Rwanda utahakura amafaranga yuzuza inzu igeretse.

Gusa ushobora kwibaza impamvu umuntu ugitekereza gutya, adashobora gufatira urugero kuri madamu Louise Mushikiwabo kuri ubu wongeye gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, agashyigikirwa n’ibihugu bikoresha urwo rurimi, hakaba harabuze nibura n’umugabo utanga kandidatire ye ngo bawuhatanire. Igisubizo ni uko babonye ko ashoboye.

Louise Mushikiwabo ni umwe mu rugero rwiza rw’abagore bafite aho bageze.

Aha kandi byaba bikiri imbogamizi kubigendanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ari gake uzabona umugabo ugeze ku kintu runaka ngo bamwibazeho, bibaze Aho yakuye amafaranga yo gukora icyo gikorwa runaka yakoze.

Hakenewe kongerwa imbaraga mu kwigisha Abantu no kubereka ko umugore cyangwa umukobwa, hari icyo yakora gishobora cyangwa kudashobora no gukorwa n’abagabo. Hakenewe guhindura imyumvire yo kuba umugore cyangwa umukobwa icyo ashoboye ari ukubyara, tukumva ko afite imbaraga zishobora kuzamura iterambere ry’urugo cyangwa ry’igihugu muri rusange.

Kuri ubu umukobwa wese yamenye agaciro ko gukora no kurya ibyo yavunikiye, nuwaba atarabimenya ari munzira. Nta murimo ukiri uw’abagabo gusa, kuko n’ugenda uzabona abakobwa baraye izamu(abasekirite), abakora akazi ko kogosha, abakora kuri za sitasiyo za lisansi, abagore bubaka, abapolisi n’abasirikare, Dasso ndetse n’abandi mu ngeri zitandukanye Kandi bakabikora babyishimiye bashaka iterambere.

Umukobwa arashoboye, ntibisaba izindi mbaraga kugira ngo agire icyo ageraho

Kuri ubu mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda 61.3% bari muri iyo myanya ni abagore. Ibi bizahite bikwereka ubushobozi bw’igitsinagore haba mu gukora no gutanga igitekerezo.

Mu ngeri zose uzasangamo igitsinagore Kandi bashoboye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button