Iyobokamana

“KWITURIRA MU RUKUNDO”, indirimbo ya Group Des Jeune Christus Regnat igufasha kuryoherwa na Weekend

Ku nshuro ya mbere Group Des Jeune Christus Regnat Busanza yashyize hanze indirimbo yayo yiswe KWITURIRA MURUKUNDO.

Ni indirimbo yahimbwe na Padiri Andrés Ntungiyehe iririmbwa n’iri tsinda ry’urubyiruko rukorera ubutumwa muri Paroise ya Kanombe Santarali ya Busanza, ikaba ifite ubutumwa bwatuma umuntu yitagatifuza ariko by’umwihariko ikabafasha gusenga no kurata urukundo bafitiye Yezu.

Mu kiganiro Umusemburo.com wagiranye n’umwe mu bayobozi b’iyi Chorale Bizimana Theoneste yavuze ko bifuje gukora iyi ndirimbo kuko bumvaga ko ishobora gufasha abantu gusenga by’umwihariko barata ubwiza n’urukundo bafitiye Yezu.

Ati” Umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko isanzwe izwi n’abakirisitu, ikaba Kandi ariyo yambere dushyize hanze nka Chorale yacu. Ifite ubutumwa bwihariye burata bunavuga ibigwi bya Nyagasani, urukundo adukunda nicyo natwe adusaba.”

Yunzemo ati” Muri iyi ndirimbo hari igitero kigira kiti” Urukundo rwawe Nyagasani runsaba gukunda ijambo ryawe burigihe nibwo uzaza iwanjye tubane nzibera mu mahoro maze nature murukundo rwawe. Iki kirakwereka ko umuntu adatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mukanwa k’uhoraho. Iyi ndirimbo abantu bayirebe ndetse bayumve kuko irabafasha gushengerer Yezu.”

Group Des Jeune Christus Regnat Busanza

Colombe umuyobozi wungirije wa Group Des Jeune Christus Regnat yagize ati” Icyo dusaba abakirisitu Gatorika n’abandi bo muyandi madini ni ugukomeza kudukurikira kuko iyi ari intangiriro ariko ibyo tubahishiye ni byinshi kuko dufite gahunda yo gusohora n’izindi ndirimbo nyinshi muri uyu mwaka, bajye kuri YouTube channel yacu yitwa Groupe Des Jeune Christus Regnat barayisangaho, n’izindi video ziriho bayikunde ndetse bayisangize.”

Iyi Group Des Jeune Christus Regnat imaze imyaka 10 ikorera ubutumwa bwayo muri Centrale Busanza, iyi ikaba ari indirimbo ya mbere bashyize hanze kuva yashingwa muri 2013.

Iyi niyo ndirimbo yambere bashyize hanze

Kanda kuri iyi link urebe indirimbo yose:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button