AmakuruImikino

Kwizera Olvier na bagenzi be bashinjwaga kunywa urumogi barekuwe

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse, bahita barekurwa.

Urumogi bafatanwe, Urukiko rwategetse ko rutwikwa.

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier wari ukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ikiyobabwenge cy’urumogi, yakatiwe iki gihano n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uru rukiko rwahamije Kwizera Olivier na bagenzi be icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, ni bwo basomewe imyanzuro nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije bose icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse. Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye [kuri Kwizera na bagenzi be ni ukuvuga mbere y’umwaka], mu bihano bindi ahabwa na cya kindi utarangije cyongerwaho.

Kwizera na bagenzi be bazafatanya gutanga amagarama y‘urukiko ahwanye n’ibihumbi icumi (10 000Frw), aya batayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka.”

Urukiko rwategetse kandi ko urumogi rwafatiriwe rutwikwa, uru rubanza rukimara kuba itegeko mu gihe kujurira ari iminsi mirongo itatu (30), ibarwa kuva umunsi uru rubanza rwasomeweho.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button