AmakuruImyidagaduro

Li John yahuje imbaraga na Papa Cyangwe mu ndirimbo ye nshya yise ‘Pola’

Producer Li John usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, arakataje mu kwikorera umuziki cyane ko nawe yinjiye mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda.

 

Uyu musore yasohoye indirimbo ye ya kane nyuma y’izindi nka Ok yakoranye na Marina, Imbunda ndetse na Boyilo yari aherutse kwikorana.

Kuri ubu Li John wasohoye iyitwa ‘Pola’ yakoranye na Papa Cyangwe, ahamya ko agifite imbogamizi z’uko abahanzi batarumva ko umuntu yakorera abandi indirimbo nawe akikorera ize.

Ati “Usanga abahanzi barishyizemo ko umuntu atabakorera indirimbo ngo nawe yikorere, baba bumva ko mu gihe waba ubakorera unikorera ukagwa ku kantu keza utakamuha ahubwo wakikubira, ariko sibyo.”

Uyu muhanzi avuga ko ari ibintu bishoboka gukorera abandi bahanzi nawe ukikorera cyane ko byose bituruka mu mpano z’umuntu.

Li John avuga ko mu mwaka wa 2023 afite ibikorwa byinshi ateganyirije abakunzi be, yaba abakiliya be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Iyi ndirimbo nshya ya Li John na Papa Cyangwe yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Clovis afatanyije na Chid The Director.

Li John usanzwe akora indirimbo z’abandi bahanzi, nawe yinjiye mu muziki

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button