AmakuruMumahangaPolitiki

M23 yamaganye iby’ikinyoma nk’icya Semuhanuka

Umutwe wa M23 wamaganiye kure ibyo kubeshya icya Semuhanuka nkuko babishinjwaga na DRC, ivuga ko byose yabikoze kumugaragaro habona bagashyira agace ka Kibumba mu biganza bya EACRAF.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 Canisius Munyarugerero, mu kiganiro yagiranye na UMUSEMBURO, nyuma y’uko umuyobozi wa Kibumba Group,Boniface Kishire,yabwiye Actualite.cd ko abaturage bari bahunze bagarutse mu ngo zabo nyuma yo kumva ko M23 yavuye mu gace, gusa ngo baza gukubitwa bikomeye n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Canisius yavuze ko ibi ari ibinyoma kandi ko usibye kuba aba bayobozi ba Kibumba bavuga ibi ngo niba ataribo ba Semuhanuka ni barumuna be.

Ati” twe nta muntu twigeze dukubita, aho turi abaturage bari amahoro ikindi kandi twatanze agace ka Kibumba kumugaragaro abantu bose babireba, ntabwo twahindukira ngo tujye guteza umutekano muke kandi icyo tugamije ari ukurinda amahoro y’abaturage. Abaturage baje tubakirana yombi, uko twabigenje I Kibumba niko twabigenje I Rutshuru, Nyiragongo n’ahandi.”

Usibye uyu muyobozi wa Kibumba wavuze ko umutwe wa M23 utavuye muri Kibumba, byongeye gushimangirwa n’umuyobozi wa sosiyete sivile ya Nyiragongo,Mambo Kawaya,nawe wavuze ko M23 itigeze iva mu gace ka Kibumba.Ati “Ntabwo umutwe wa M23 wigeze uva mu gace.”

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,uyu mutwe watumiye abanyamakuru ushyikiriza ku mugaragara Kibumba ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri RDC,muri Teritwari ya Nyiragongo ho muri Kivu ya ruguru.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button