Amakuru

Majoro Petero Buyoya wayoboye u Burundi inshuro 2 yitabye Imana.

Buyoya Pierre wayoboye Uburundi inshuro ebyiri akoze Coup d’etat kuva mu 1987 kugera mu mwaka w’i 1993, no kuva mu 1996 kugera mu 2003 yitabye Imana.Haracyekwa Coronavirus ko ariyo yamuhitanye.

Majoro Pierre Buyoya witabye Imana afite imyaka 71. ni umwe mu basirikare b’Abanyafurika bakoze amateka adasanzwe yo kuyobora Igihugu inshuro ebyiri akubise Coup d’etat. ibi yabikoraga mu gihe Igihugu cye cy’u Burundi cyabaga kiri mu bihe bikomeye cyane cyane bishingiye ku bibazo by’amoko n’indryane za Politiki hagati mu Gihugu.

Hari haciyeho ibyumweru bisaga 3 Petero Buyoya asezeye mu mabanga y’intumwa idasanzwe y’Ubumwe bw’Afurika muri Mali no mu karere ka Sahel kugira ngo abone umwanya wo kwiregura kurubanza yaciriwe rwo gufungwa burundu na Leta ya CNDD FDD aho ashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye,ibintu Buyoya yateye utwatsi avuga ko bishingiye kuri Politiki.

Pierre Buyoya yarazwi nk’umugabo utarya iminwa udatinya no gufata ibyemezo aho rukomeye,abo babanye n’abo bakoranye bavuga ko ari umwe mu basirikare bakamiritse Afurika yagize bafataga icyemezo cya kigabo mu gihe gikwiriye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button