Amakuru

Manishimwe Djabel yanenze abafana ba APR FC kubera impamvu ikomeye

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Manishimwe Djabel,nyuma y’uko begukanye igikombe cya shampiyona, yanenze abafana b’iyi kipe bitewe n’uko bagiye bayitererana aho rukomeye, ahubwo ashimagiza ubuyobozi kubera ko bwo bwakomeje kubana hafi.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ubwo umukino wahuzaga APR FC na Gorilla FC warurangiye APR FC itsinze ibitego 2-1, Manishimwe  Djabel yagarutse Ku bihe bitoroshye iyi kipe yaciyemo muri uyu mwaka, yemeza ko ahubwo ngo abatoza ba APR FC Ari abahanga, kubera ko ngo gutwara igikombe byari bigoye urebye n’ibibazo iyi kipe yaciyemo. Djabel Kandi yavuze ukuntu abayobozi b’iyi kipe ari intwari cyane ndetse avuga ko ntacyo yasaba ubuyobozi gukora ngo bitewe n’uko ntako butagize.

Djabel Ageze Ku bafana, yavuze ko abashimira gusa ngo batigeze baba inyuma y’iyi kipe Nk’uko byakagombye, yagize ati, ” harubwo bageze aho babura Ku kibuga basa nk’abivumbuye, mu byukuri ntabwo bitwaye neza”.

Djabel yasoje abasaba kuzaza Ku kibuga I Huye ubwo bazaba bari gukina na Rayon Sports kuri Final y’igikombe cy’amahoro ndetse ashimangira ko bazatsinda Rayon Sports.

Manishimwe Djabel ntabwo yitwaye neza muri uyu mwaka bitewe ahanini n’ibibazo yabanje kugirango nuwari umutoza wa APR FC, Adil Eraddi Muhamed.

APR FC yegukanye igikombe cya Kane cya shampiyona yikurikiranya, ibintu bitarakorwa n’indi kipe hano mu Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button