AmakuruIbigezwehoMumahangaPolitiki

Mariam Sankara umugore wa Thomas Sankara yishimiye igifungo cya burundu cyahawe Blaise Compaoré

Umupfakazi wa Thomas Sankara – wabaye Perezida wa Burkina Faso w’ibitekerezo by’impinduramatwara yo gusaranganya abaturage ubukungu bw’igihugu – yakiriye neza icyemezo cy’urukiko cyo guhanisha uwari waramuhiritse ku butegetsi Blaise Compaoré, gufungwa burundu.

Ku wa gatatu, urukiko rwa gisirikare rwahamije Bwana Compaoré kugira uruhare mu iyicwa rya Bwana Sankara mu 1987.

Uyu wahoze ari perezida yakatiwe adahari kuko kuva mu 2014 – ubwo yahirikwaga ku butegetsi binyuze mu myivumbagatanyo y’abaturage – aba mu buhungiro mu gihugu baturanye cya Côte d’Ivoire.

Mariam Sankara yagize ati: “Ntekereza ko abaturage ba Burkina Faso n’abantu muri rusange ubu bazi uwo Thomas Sankara ari we, uwo uyu mugabo ari we, uwo uyu munyapolitiki ari we, icyo yashakaga, ndetse n’icyo abantu bamwishe bashakaga. Muri urwo rwego ndiruhukije kuko tuzi uwo ari we”.

Thomas Sankara n’umuryango we

Mousbila Sankara wo mu muryango we yavuze ko yizeye ko iki cyemezo cy’urukiko kizatuma umuryango ushyira umutima hamwe.

Yagize ati: “Twizeye ko ibi bizatanga isomo, mu rwego rwo kwigisha, kuri buri wese, ku miryango y’uwishwe, ku baturage, no ku bandi.

“Kuko iki ni ikintu cyagize ingaruka atari gusa ku baturage bo mu gihugu, ahubwo no ku bamushyigikiye bo hanze y’igihugu. Rero twizeye ko iki cyemezo cy’urukiko kizomora inzika twari dufite”.

Kapiteni Sankara, wari ufite imyaka 37, yishwe arashwe hamwe n’abandi bantu 12, mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwe mu 1987, ryagejeje Compaoré ku butegetsi.

Benshi baracyamufata nk’intwari kubera umurongo w’ibitekerezo bye byo kurwanya ubutegetsi bwa ba gashakabuhake ndetse n’ukuntu yabagaho mu buzima bwo kwicisha bugufi.

Mu iburanisha ry’uru rubanza, Compaoré ntiyigeze akorana n’uru rukiko rwamuhamije icyaha.

#Kwibuka28

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button