Imyidagaduro

Mico the Best, imwe mu mpamvu yatumye Diamond ataza I Kigali

Mico the best yabaye impamvu yatumye Diamond ataza gutarambira Abanyarwanda I Kigali.

Diamond Platnumz wari utegerejwe n’abatari bake bitabiriye igitaramo one People concert, ariko bikarangira abashyize ku kagozi, hakomeje kugaragara ko hari impamvu zitandukanye zatumye atitabira

Umuririmbyi w’icyamamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, ntakiririmbiye i Kigali ku mpamvu zirimo n’ikirego cyatanzwe na Mico The Best mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba ko uyu muhanzi amwishyura 7,62O$ [Miliyoni 7.6 Frw].

Mu Cyumweru gishize, Diamond yafashwe amashusho yemeza ko azaba ari mu Rwanda mu gitaramo “One People Concert” kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ariko ntibyakunze.

Yavugaga ko afite amashyushyu yo gutaramira Abaturarwanda nyuma y’imyaka itatu. Kandi mu byo yifuzaga harimo no kuririmbira mu nyubako ya BK Arena.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya Instagram, Diamond yavuze ko yasubitse iki gitaramo ku mpamvu zitamuturutseho, yizeza ko azataramira abanyarwanda ikindi gihe. Diamond wasubitse igitaramo cye i Kigali yagize ati:

“Kubera guhuzagurika kw’abateguye igitaramo nagombaga gukorera i Kigali, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, mbabajwe no kubamenyesha ko kitakibaye. Abanyamategeko banjye n’abandi bashinzwe inyungu zanjye bari kubikurikirana. Ndizera kuzataramira i Kigali vuba, bidatinze nzababwira amatariki”.

Muri 2013, Mico The Best yatumiye Diamond ntiyabasha kuza mu gitaramo yamutumiyemo ku mpamvu atigeze asobanura. Iki gitaramo cyari kubera ahasanzwe habera Expo i Gikondo.

Kuva icyo gihe uyu muhanzi yakomeje gukora uko ashoboye kugira ngo abashe kumwishyuza mu buryo buciye mu mucyo ariko ntibyigeze bikunda.

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, uyu muhanzi yegereye inzego zibishinzwe atanga ikirego asaba ko ubwo Diamond azaba aje mu Rwanda yafatwa hanyuma bakamwishyuriza amafaranga agera kuri Miliyoni 20 Frw.

Uyu muhanzi ariko yaciye mu nshuti za Diamond ndetse n’abajyanama be, kugira ngo bidafata indi ntera byanageza ku gufungwa.

Abajyanama ba Diamond bemeye ko bazishyura aya mafaranga, ariko bitewe n’uko abamutumiye i Kigali bari bataramwishyura amafaranga yose byatumye bagenda gacye.

INYARWANDA ifite kopi y’ikirego Mico The Best yatanze yisunze umunyamategeko Me Bayisabe.

Yamenyesheje inzego zose bireba birimo Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.

Muri iki kirego, Mico The Best avuga ko yahaye amadorali 600 Diamond kugira ngo azitabire igitaramo cye, anamuha amadorali 1,620 y’urugendo rw’indege. Nyuma y’uko Diamond atabashije kuza i Kigali ntiyamusubije aya mafaranga.

Me Bayisabe asaba inzego bireba kugira icyo zikora kuri iki kirego ‘kuko kuva Diamond yamenyeshwa nta bushake yagaragaje mu gukemura iki kibazo’.

Inyandiko igaragaza ko tariki 9 Gashyantare 2013, Mico The Best yoherereje Diamond amadorali 5,000 [Miliyoni 5 Frw].

    Inyandiko y’amafaranga Mico the Best yishyiza Diamond

Uyu muririmbyi yaherukaga i Kigali ku wa 17 Kanama 2019 mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco ‘Iwacu Muzika Festival’ cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Src:Inyarwanda.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button