AmakuruUburinganire

MIGEPROF isanga bimwe mu bikibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye kumuco

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko aho u Rwanda ruhagaze mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hashimishije, ariko ngo hari ahakigaragara ibyuho bishingiye kumuco bisaba ubufatanye bw’abagabo n’abahungu kugira ngo nabyo biranduke.

Ibi MIGEPROF yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo gutangaza no kumenyekanisha gahunda (strategy) igaragaza uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guteza imbere uburinganire.

Umuryango wa Nyandwi Jean Marie Vianney na Sabagirirwa Egidie, ni umuryango utuye mu karere ka Muhanga wahoze mu makimbirane ariko bakaba barayasohotsemo biturutse ku nyigisho bahawe. Uvuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi mu mibereho ya muntu, ngo kuko usibye inshingano karemano z’abagore izindi zose baba bakwiye kuzifatanya nkuko babigarukaho.

Bati” umuryango wacu wahoraga muntonganya n’amakimbirane, ariko ubu turatekanye kuko twabonye inyigisho zitwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye. Usibye inshingano karemano z’umugore nko gutwita, kubyara no konsa,izindi zisigaye tuba tugomba kuzifatanya kuko iyo abantu bafatanya muri byose urugo rutera imbere, cyane ko ntakiba cyitwa icy’umugore cyangwa icy’umugabo ahubwo kiba cyitwa icy’urugo kubera gushyira hamwe.”

Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa umugabo abigizemo uruhare RWAMREC, uvuga ko nubwo abagabo bari kugenda bumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, umubare w’ababyumva bakanabyubahiriza ukiri hasi.

Rutayisire Fidele, ni umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango RWAMREC, avuga ko iyo abagabo bahindutse bashobora kuba imbarutso y’impinduka, agaheraho anagaragaza ibigiye gukorwa kugira ngo abagabo bakomeze kugira uruhare muri iyi gahunda.

Ati”kugira ngo abagabo bahinduke hari byinshi bigomba kwitabwaho, ari nayo mpamvu twishimira ko ibyo twatangiye gukora byagaragaje impinduka nziza. Gusa ariko umubare uracyari muto kuko hari abagabo bagifite imyumvire yo hasi, bakumva ko aribo batunze ingo, aribo bategetsi aho kuba abayobozi. Aha rero biragaragaza ko dugifite inzira ndende mu guhindura abagabo.”

“Gahunda y’indashyikirwa n’iya Bandebereho ni zimwe muri gahunda tugiye gukomeza gukoresha kugira ngo abagabo bumve ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko by’umwihariko gahunda ya Bandebereho ikazashyirwa mu bikorwa cyane n’abajyanama b’ubuzima. Ubu icyo tugiye gukora ni ukongeramo imbaraga tugashyira izi gahunda muzindi za leta zisanzwe duhereye kuzisanzwe ziri kurwego rw’umudugudu.”

Hakenewe ubufatanye bw’abagabo n’abahungu kugira ngo bazagire uruhare muguteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye

Minisitiri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko bimwe mubikibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye kumuco, aho bamwe bumva ko hari ibireba ab’igitsina runaka cyangwa abandi.

Ati”bihera rero muburere mumuryango, uko turera abana, uko tubihuza n’umuco, akenshi usanga ibikibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye kumuco. Ibitagira icyo bibangamye mubuzima ariko bifasha kuba ari uburenganzira Abahungu n’Abakobwa bagira murugo cyangwa umugabo n’umugore, gufatanya muri byose ni ingenzi, kuko iyo abenshi muganiriye bakubwira ko kugira ngo bagere kurwego bariho uyu munsi, babifashijwemo n’abagabo cyangwa abagore babo cyangwa se n’ababyeyi babo. Bihera rero uko urera umwana ukumva ko nta mirimo yagenewe abahungu cyangwa abakobwa.”

Minisitiri Dr Valentine avuga ko ibyuho bishingiye kumuco bigomba gukurwaho

“Iyo tuvuga ihame ry’uburinganire tuba dushaka no kuribona aho twirirwa umunsi kuwundi, mubigo dukoramo, abafatanyabikorwa batandukanye ariko by’umwihariko abagabo n’abana b’abahungu bagafata iya mbere, ntibumve ko ari igice cyahariwe abagore n’abakobwa.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kandi igaragaza ko iyo hatabayeho ubwumvikane ngo habeho uburinganire n’ubwuzuzanye, bishobora kuvamo n’ihohoterwa rishingiye kugitsina nkuko hari aho bikigaragara mubyiciro byose, gusa ngo hakaba hakenewe gukuraho izo nzitizi zibitiza umurindi.

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abagore bari mu mirimo y’imyanya ifata ibyemezo ari 39%, mugihe 90% by’abagabo bakora mu mirimo itanditse.

Igaragaza kandi ko abagore 46.9 bari bafite imirimo ariko bibanda mu y’ubuhinzi, akazi ko mu rugo no mu bucuruzi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button