AmakuruUburinganire

MIGEPROF yahagurukiye guhangana n’ibikibangamiye umuryango, ibihereye mu mashuri

Uko bukeye n’uko bwije, mu bitangazamakuru bitandukanye hari kugaragaramo ndetse hakumvikanamo inkuru, zaba iz’abishwe, abahohotewe ndetse n’izindi, rimwe na rimwe ari umugabo wishe umugore, umugore wishe uumugabo, cyangwa umwana wishe umubyeyi.

Aya makimbirane yose kandi agira ingaruka ku muryango haba mu iterambere ryawo, ariko cyane cyane ku bana kuko usanga babuze uburere bukwiye, bikabaviramo guta ishuri, ubuzererezi n’izindi ngeso mbi, nk’uko bamwe mu baganiriye na UMUSEMBURO babivuze.
Ibi byose n’ibindi bisa nabyo, nibyo byahagurukije Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, kuva Ku wa 17 kugeza Ku wa 29 Werurwe, itegura ibiganiro bihereye mu mashuri makuru na za Kaminuza, bigamije kuzamura imyumvire ku ihame ry’uburinganire, kongerera ubushobozi abagore no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi biganiro bihuriza hamwe abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’amashuri makuru na kaminuza bizabafasha kumva ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’uruhare rwa buri wese mu kuriteza imbere. Abagize umuryango wa kaminuza n’amashuri makuru bazarushaho kurebera hamwe ihohotera rishingiye ku gitsina, ingaruka zaryo ku warikorewe, ku muryango no gihugu muri rusange, banarebere hamwe uburyo bwo kurirwanya.

Mu biteganywa kuganirwaho kandi harimo ishusho y’uburinganire n’urugendo rw’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore mu Rwanda, uruhare rw’umugore n’umukobwa mu buyobozi buzana impunduka, ingamba n’amategeko bigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kunoza ihame ry’uburingamire no kongerera abagore ubushobozi.

Abanyeshuri biga muri Kibogora Polytechnic nabo bagezweho n’ibi biganiro.

Ibi biganiro ni umwanya mwiza n’amahirwe yo gusangira ibitekerezo n’umusanzu wa buri wese by’umwihariko ku banyeshuri nk’abazashinga ingo z’ejo hazaza ndetse banitegura kuba abayobozi b’ejo hazaza, kugira ngo bazareme igihugu aho umugabo n’umugore bareshya, bityo bagiteze imbere kandi bubake imiryango ishoboye kandi itekanye.

Muri 2016 ubushakashatsi bwagaragazaga ko abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagabanutse ku kigero cya 45%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uko imyaka ishira, hari intambwe igenda iterwa, aho hari icyizere ko bizazamuka bikagera no kuri 80%.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button