Amakuru

Miliyari zisaga 10 Frw nizo zigiye kwifashishwa mu kubyutsa ururimi rw’Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangije gahunda y’Igihugu y’Imyigishirize y’Igifaransa mu mashuri, yitezweho guteza imbere urwo rurimi no kurushaho gufasha Abanyarwanda kwisanga mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi gahunda y’imyaka ine, izatwara miliyoni icumi z’amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 10 Frw. Yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Agence Française de Développement.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri iyi gahunda nshya, hazashyirwa imbaraga mu guhugura abarimu b’indimi cyane cyane abasanzwe bigisha ururimi rw’Igifaransa.

Ati “Ni gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Muri iyo gahunda harimo kwigisha abarimu, nyuma y’imyaka ine tuzaba twubatse ubushobozi bw’abarimu bacu ku buryo bakomeza kwigisha urwo rurimi ariko hakabamo no gutegura integanyanyigisho n’imfashanyigisho zizakoreshwa.” Ubusanzwe Igifaransa cyigishwaga mu mashuri amwe n’amwe. Minisitiri Uwamariya yavuze ko kuri iyi nshuro, Igifaransa kizigishwa mu mashuri yose kandi abarimu bacyigisha bahabwe ubumenyi bwa ngombwa.

Ati “Wasangaga ururimi rw’Igifaransa rwigishwa ariko ntirwageraga kuri bose. Uburyo budasanzwe ni uko ari gahunda izareba ibyiciro byose by’uburezi. Buri cyiciro kizagira intenganyigisho yacyo bitewe n’urwego abanyeshuri bariho.”

Mu mwaka wa 2008 nibwo Icyongereza cyagizwe ururimi rwigishwamo amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, gisimbura Igifaransa.Igifaransa cyakomeje kwigishwa nk’isomo risanzwe, ariko kigenda gicika intege ugereranyije na mbere.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kongera gushyira imbaraga mu myigishirize y’Igifaransa bigamije gushyigikira icyerecyezo cya Leta y’u Rwanda.

Ati “Murabizi ko u Rwanda turi igihugu gito ariko dutekereza bigari. Hari ibikorwa by’iterambere byose biza mu gihugu ndetse no kuba twasohoka tukajya gukora hanze y’igihugu.”

“Ntabwo uhitamo igihugu ukoramo, ntabwo uhitamo umushoramari mukorana, ntabwo uhitamo ishoramari riza mu gihugu, byose bisaba kuba uzi ururimi kugira ngo ubashe kuvugana n’abo muhura nabo. Niyo mpamvu tugomba guha imbaraga Igifaransa mu mashuri yacu.”

Umuyobozi Mukuru wa Agence Française de Développement, Rémy Rioux, yavuze ko guteza imbere Igifaransa ari inyungu kuri benshi.

Ati “Ni amahirwe ku Rwanda kuba bavuga Igifaransa, ni amahirwe ku baturage barwo, ni n’amahirwe kuri twe twese kuko nizera ko abana b’Abanyarwanda bazigishwa bazagirira akamaro isi yose.”

“Bashobora kuzana amagambo mashya y’Ikinyarwanda mu Gifaransa, bazavamo abahanzi n’abanyabugeni, bazakomeza gufasha Igifaransa gukungahara no kurwegereza abanyafurika cyane.’

Igifaransa gitejwe imbere nyuma y’imyaka ine ibihugu byombi biri mu nzira yo kuzahura umubano.

Muri Gicurasi umwaka ushize Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda, yemera uruhare rw’Igihugu cye mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rémy Rioux yavuze ko ubu bufatanye buzakomeza kuba umusingi w’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni irindi buye mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda. Tuzakomeza kuko ubwiyunge ni inzira ndende ariko ishingira ku musingi ukomeye kandi ntekereza ko twamaze kuwubaka.”

Igifaransa ni ururimi rw’Ubutegetsi mu Rwanda hamwe n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012 ryagaragaje ko 11.4 % by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 15 bavuga Igifaransa.

Minisitiri Dr Uwamariya ubwo yatangizaga ku mugaragaro Gahunda nshya y’Imyigishirize y’Ururimi rw’Igifaransa mu mashuri

Umuyobozi Mukuru wa Agence Française de Développement, Rémy Rioux, yavuze ko guteza imbere Igifaransa ari inyungu kuri benshi

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kongera gushyira imbaraga mu myigishirize y’Igifaransa, bigamije gushyigikira icyerecyezo cya Leta y’u Rwanda

Kunoza imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda, byitezweho gukomeza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button