AmakuruUbutabera

Minisitiri w’ubutabera yashimye imikorere y’ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFI)

Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 kuri uyu wa mbere tariki 04 Nzeri 2023, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko bishimishije kuba ibigereranyo bikubiye muri raporo yerekeye uko ubutabera no kubaka igihugu kigendera ku mategeko bihagaze ku Isi mu mwaka wa 2022, bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 34 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse no ku mwanya wa 42 mu bihugu 140 byo ku Isi yose.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja kandi avuga ko ibi bigaragazwa na raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ya 2022, igaragaza ko abaturarwanda bafitiye ubucamanza icyizere ku kigero cya 89,10%.

Aha niho yahereye agaragaza ko kugira ngo ubutabera butangwe byuzuye, hari igihe bisaba ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kugira ibimenyetso bigaragara, ari naho yahereye ashima ishyirwaho ry’ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, avuga ko byatumye ubutabera bwihutishwa.

Ati”Gushyiraho Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ariyo Rwanda Forensic Institute, byihutishije umurimo w’Abagenzacyaha n’Abashinzacyaha, binatuma abakekwaho ibyaha badohoka, bamwe bakanatangira no kwemera ibyaha, kwirega cyangwa kwiyemeza kugirana ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ndetse n’ababakoragaho iperereza, byatumye imanza zihuta.”

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida nº 049/01 ryo kuwa 02/08/2023, mu gihe iki kigo cyahoze cyitwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), cyatangiye gukora mu mwaka wa 2018, aho gitanga serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu ndetse n’ibindi.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button