AmakuruImikino

Misiri:Pharco Fc ikinamo Iranzi Jean Claude yazamutse mu cyiciro cya mbere

Umukinnyi w’Umunyarwanda Iranzi Jean Claude ukinira Pharco FC mu Misiri, ayifashishe gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda C ndetse bahita babona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Iranzi Jean Claude yinjiye muri Pharco FC mu ntangiriro za Gashyantare 2021, akaba atarakinnye imikino myinshi ariko mike yakinnye yitwaye neza.

Uyu munsi nibwo icyiciro cya kabiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ya Pharco FC yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.

Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ifite ibitego 29.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button