Amakuru

Miss Rwanda 2021 Hongerewemo amakamba abiri hongerwa n’ibihembo.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Ukuboza 2020 muri Kigali Marriot imbere y’itangazamakuru,Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangije ku mugaragaro igikorwa cya Miss Rwanda 2021 kizagaragaramo impinduka nyinshi.

Miss Rwanda y’umwaka wa 2021 ikomeje kugaragaramo impinduka nziza zo gufungurira amayira abakobwa bifuzaga guhatanira irikamba hatagize ubogamirwa n’amwe mu mategeko n’amabwiriza yiri rushanwa ry’ubwiza riba buri mwaka.

Nyuma yibiherutse gutangazwa ko hari ibyakuwe ndetse nibyongerewe ku bisabwa umukobwa wifuza guhatanira ikamba harimo Uburebure,ibiro, imyaka…. hatangajwe ko hari n’amakamba abiri aziyongeraho ndetse n’ibihembo byiyongereye.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Miss Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko kuri iyi nshuro hongewemo amakamba abiri
harimo irya “Talent Winner” ryongewemo bitewe n’uko bagiye babona abakobwa bafite impano ariko nyuma Miss Rwanda ntibashe kubakurikirana kubera nta kamba begukanye.

Hari ikamba kandi rya “Best Innovation Project” rizahabwa umukobwa ufite umushinga mwiza kandi ubyara inyungu.aho azafashwa kugira ngo ubyare inyungu kuburyo bufatika bitari mu magambo nk’uko Miss Nimwiza yabisobanuye.

Aba bakobwa Bose kandi bazaba “Brand Ambassadors” b’ibigo bateye inkunga iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ku butaka bw’u Rwanda.

Kuva aho Rwanda Inspiration Backup imariye gufata mu biganza iri rushanwa yaharaniye ko riba ngaruka mwaka rikanaba Mpuzamahanga aho umukobwa umukobwa ashobora kwitabira Miss World n’andi marushanwa Mpuzamahanga.

Miss Rwanda 2021 ifite umwihariko mu bihembo kuko hazatangwa na Bourses zo kwiga Kaminuza,uzegukana iri kamba azahabwa imodoka ya Hyundai Cretta nshya.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button