Amakuru

Mu burakari bwinshi,Rugaju Reagan yasabye ikintu gikomeye abayobozi ba Siporo bakorera Onana Vuba

Umunyamakuru w’imikino kuri RBA, Rugaju Reagan yikomye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kubera kwanga gusubiza ibyifuzo bya Leandre willy essomba Onana.

Ku munsi w’ejo nibwo hiriwe amakuru avuga Leandre Onana yanze  gukinira ikipe y’igihugu amavubi, nyamaze Minisports yari yamusabye ko yakinira amavubi, gusa haciyeho igihe Gito Leandre Onana yabwiye itangazamakuru ko atigeze yanga gukinira Ikipe y’igihugu amavubi ko ngo ahubwo yimwe ibyo yifuzaga. Nibwo byavuzwe ko Onana yifuza miliyoni 80 z’amanyarwanda gusa abayobozi ba siporo hano mu Rwanda bavuga ko Ari menshii.

Mu kiganiro urubuga rw’imikino cya none kuwa 31 gicurasi 2023, nibwo Umunyamakuru Rugaju Reagan yikomye Minisports kubera kwanga kwishyura Ayo mafaranga Kandi nyamaza ngo hari byinshi bayatakazamo bitari ngombwa, yagize ati, ” Onana ni umuhanga Ku buryo rwose kumuha Ayo mafaranga mbona ayakwiye,.. ikindi Kandi Onana nta kintu cy’urwanda yariyeho na serivise yahawe mbese ntacyo igihugu cyamutanzeho, rero nibamuhe ibyo yifuza kuko rwose arabikwiriye”. yakomeje agira Inama Abayobozi ko mugihe batayamuha rwose baba bakoze nabi.

Onana yabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize, dore ko yatsinze ibitego 16 ndetse afashwa Rayon sport kugera Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bazakinamo na APR FC kuwa gatandatu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button