Amakuru

Mu Burundi Bamaganiye kure icyifuzo cya FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryateye utwatsi icyifuzo cya FERWAFA, yifuzaga umukinnyi Ndikumana Danny ukinira Rukinzo FC.

Ku munsi w’ejo nibwo hiriwe inkuru y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi risaba ko ryahabwa uburenganzira bwo gukinisha Umukinnyi Ndikumana Danny wa Rukinzo, ibi byibajijweho na benshi, gusa byavuzwe ko umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Carlos alos Ferrer yishimiye uyu musore, Gusa mu burundi babiteye utwatsi dore ko bavuga ko uyu musore yanze gukinira ikipe y’igihugu yabo ko bityo nabo bamukeneye.

Ndikumana Danny wakiniye ikipe y’igihugu y’U Burundi bivugwa ko yamaze gusiniyira nyamukandagira( APR FC), ndetse bikaba bivugwa ko aribyo byabaye imbarutso yo kuba yakinira U Rwanda, cyane ko APR FC itajya ikinisha Abanyamahanga.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button