Amakuru

Gakenke: Nyuma y’iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe yasanzwe ari muzima

Inzego zitandukanye zo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli zatabaye Umusore Witwa Habarurema warumaze iminsi hafi ibiri agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Amakuru avuga ko uyu Habarurema yagwiriwe n’ikirombe kuwa 9 gicurasi 2023 Ari kumwe na Mugenzi we ubwo bari bagiye kugikora neza ngo bagenzi babo barazindukiramo basange kimeze neza, ubwo Kandi imvura yari irimo iragwa ibi byaje gutuma iki kirombe cyibagwaho gusa mugenzi we itaka riramuhushura avamo gutyo undi kimugwira wese.

Ibikorwa byo kumushakisha byatangiye mu rukerera rwo kuwa3 tariki ya 10 Gicurasi 2023 gusa umunsi urangira batabashije kumubona, bakomeje gushakisha mu rukerera rwo kuri uyu wa kane kubw’amahirwe bageze aho baramubona ndetse basanga agihumeka.

Uyu musore usanzwe akomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu mu Kagari ka Mucaca mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, yari yagwiriwe n’iki kirombe cyo mu Murenge wa Ruli muri aka Karere ka Gakenke.

Ibikorwa byo gukura uyu musore muri iki kirombe, byakurikiranywe na benshi, barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugendo.

Ibi Kandi bije nyuma y’aho ikirombe cyagwiriye batandatu mu karere ka Huye ubu bakaba baraburiwe irengero ndetse n’ibikorwa byo kubashaka bikaba byarahagaze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button