AmakuruImyidagaduro

Mu magambo asize umunyu! Miss Naomie yajyanywe n’umukunzi we I Dubai kwizihirizayo isabukuru ye y’amavuko-AMAFOTO

Umukunzi wa Miss Naomie yeruye amuhamiriza urwo yamukunze kugeza ubwo amujyanye I Dubai ku inzu imeze nk’umunara ya ‘CE LA VIE’, ubusanzwe ifitweho amateka y’abakundanye.

Mu butumwa bwuzuye amarangamutima menshi, Michael umusore ukundana na Miss Naomie yeruye avuga ijambo rimuvuye ku mutima maze abwira umukunzi we Nishimwe Naomie urwo yamukunze, aramutomora karahava.

Mu magambo ye yagize ati: “Isabukuru nziza ku mugore udasanzwe mu buzima bwanjye, mu by’ukuri ukwiye ibyiza, kandi niteguye kugirana nawe inzibutso nyinshi. Ndagukunda.’’

Nyuma y’aya magambo Miss Naomie atazuyaje yongeyemo umunyu, maze aramwunganira amubwira ko nawe yashize maze agira ati: “Urakoze cyane mukundwa, ndagukunda ibihe byose.’’

Ni amagambo yavugiwe I Dubai mu bihe bitandukanye aho uyu musore yari yamujyanye ahantu nyaburanga mu bihe bitandukanye, nyuma yaho mu gufata akaruhuko aramusohokana bafata n’agafoto bamaze kurya.

Urukundo rwa Miss Naomie na Michael rwatangiye kuvugwa muri Werurwe 2022 ubwo hasozwaga Miss Rwanda 2022, yegukanwe na Nshuti Muheto Divine, Miss Naomie yatangiye kugaragara ari kumwe na Michael Tesfay.

Nyuma yo kugirana ibihe byiza biyakiriye

 

Kuwa 22 Mata 2022, yatangarije isi yose ko ari we musore bari kumwe mu rukundo. Gushyira mu ruhame iby’urukundo rwe, byamubereye umugisha kuko aba bombi bahise batangira gufatanya mu bikorwa bitandukanye.

Mu mpera z’Ugushyingo 2022 bahuriye mu bikorwa bya ‘Tele mental health [Let’s Reason]’, by’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe. Ni ibikorwa bakoreye mu ishuri Riviera High School.

Mu mpera za Nzeri 2022, Naomie yaherekeje Michael muri Gabon mu kwagura ibikorwa by’ikompanyi ye yitwa Be Space Group yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bizcotap, mu mishinga y’ikoranabuhanga.

Michael Tesfay n’umukunzi we

Muri Gicurasi 2022, Miss Naomie ari kumwe na Willy Ndahiro uzwi muri filimi zitandukanye nyarwanda, berekeje muri Nigeria aho bari mu bagize Akanama Nkemurampaka kayoboye umunsi wa nyuma w’amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Style.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button