Utuntu nutundi

Mu mukino wikanzwemo amarozi, Rayon Sports yakoze amateka

Mu mukino wikanzwemo amarozi, Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC, igitego 1-0.

Ni Umukino watangiye utinzeho iminota irenga 20′ bitewe n’imvururu zabanje kuba mbere y’umukino, ahanini n’imvururu zishingiye kukuba abakinnyi b’ikipe ya APR FC bikanze amarozi bqkanga kwicara mu mwanya wayo, abakinnyi ba Rayon Sports nabo bakanga kuva mu mwanya bari bicayemo.

Umukino watangiye ubona APR FC iri gukina neza kurusha Rayon Sports gusa biciye Ku bakinnyi nka Ruvumbu, Rayon Sport yagiye igerageza uburyo bukomeye gusa Musaa Essenu ntabashe gifatisha imipira bagenzi be bari kumuha, mbere y’uko igice cya mbere kirangira Ruvumbu yateye ishoti rikomeye maze Ishimwe Pierre, Umuzamu wa APR FC awukuramo gusa ntiyawukomeza, bihita biha amahirwe Ngendahimana Eric wari hafi gushyiramo igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Igice cya kabiri APR FC yatangiye ishaka kwishyura, gusa wabonaga ko Rayon Sports iri kwitwara neza mu gice cy’ubwigarizi, kd Biciye kuri Ruvumbu, Onana na Ojera Rayon Sports yagiye ibona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko n’ubundi Mussa Essenu ntiyababaniye, gusa Umukino warangiye ntacyo APR FC ikoze n’ubwo yari yagerageje gushyiramo abandi bakinnyi barimo, Anicet, Ramdhan, yves Mugunga n’abandi ariko ntibagira icyo bakora umukino urangira batsinzwe.

Iki gikombe cya 10 cy’amahoro Rayon Sports itwaye, gishimangiye kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino kuri Iyi kipe.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button