AmakuruImyidagaduro

Mu ndirmbo nshya, Safi Madiba yifashishije ikizungerezi cyo muri Eritrea

Umuhanzi Safi Madiba mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi be muri ibi bihe by’impeshyi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Remember me’ igaragaramo umukobwa w’ ikizungerezi ukomoka muri Eritrea.

Safi Madiba yatangaje ko uyu munyamideli uzwi ku mazina ya Febuven Temesghen bitamworoheye gukorana nawe kuko asanzwe ari umwe mu bakomeye mu kumurika imideli muri kiriya gihugu.

Safi yatangaje ko yahisemo kwiyambaza uriya munyamideli kugira ngo indirimbo ye irusheho gusohoka imeze neza kandi akaba yizeye ko izakundwa impande z’isi kubera ubwiza bwayo n’uruhare rw;uriya mukobwa mu kuyimenyekanisha.

Avuga ku ndirimbo ye nshya, Safi Madiba yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nshya rero ni impano nageneye abakunzi banjye muri ibi bihe by’impeshyi, ndabizi ko muri ibi bihe baba bashaka umuziki mushya kandi mwiza, ni muri urwo rwego nabatekerejeho.”

Safi Madiba yanavuze kandi ko yishimiye kongera gusohora indirimbo nyuma y’iminsi ahugiye mu bikorwa bya ‘Nukuri Music’ sosiyete yashinze ifasha abahanzi bakizamuka.

Iyi ndirimbo ‘Remember me’ yakozwe na Element muri Country Record mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo atunganywa na Lievain Rucyaha.

 umunyamideli Febuven Temesghen ukomoka muri Eritrea

KANDA HANO UKURIKIRE IBIGANIRO BYA IRIS TV

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button