Politiki

Mumafoto: Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi uherutse kwakira Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Perezida Abdel Fattah Al-Sisi yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda.

Lt Gen Muhoozi unaherutse kugenderera u Rwanda na bwo akakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro ndetse akanamugabira inka, yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi tariki 20 Werurwe 2022.

Nyuma y’iminsi itageze ku cyumweri, Perezida Abdel Fattah Al-Sisi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, yakiriye mugenzi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ryatambutse kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko Perezida Abdel Fattah Al-Sisi “yakiriye mu biro bye Perezida Kagame bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête) mbere y’uko binitabirwa n’intumwa zabo mu nama y’ibihugu byombi.”

Muri Gashyantare 2019, Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, wari utahiwe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, atangaza ko yizeye ko azakomeza kuganisha uyu muryango ku cyerekezo cyawo ndetse anamwizeza ubufatanye.

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe aho agiye mu ruzinduko rwo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire byiza bishingiye ku bucuruzi aho u Rwanda rufite ibicuruzwa byinshi rwohereza mu Misiri

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi
Muhoozi aherutse kwakirwa na Perezida Kagame

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button