Amakuru

Muri Ruhango umukozi wo murugo arakekwaho kwica Nyirabuja kubera impamvu ikomeye

Umukozi wo murugo witwa Dusabimana Emmanuel aravugwaho kwica umukecuru witwaga Mukarugoma Josephine w’imyaka 75.

Amakuru dukesha umuseke avuga ko urupfu rw’uyu mubyeyi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari bwayamenye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 07 Mata, 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis avuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari.

Gasasira avuga ko umusaza wabanaga n’uyu mukecuru yamusize mu rugo ajya kwica inyota muri santeri iri hafi n’aho batuye, Gitifu Gasasira avuga ko uwo musaza yatashye bwije, agerageje gukomanga abura umukingurira asanga bamukingiranye.

Gasasira yavuze ko ubwo uwo musaza yavaga mu rugo, yasize umukozi wabo yasohotse, ariko agarutse asanga yacitse kandi inzego zitandukanye zikaba zasanze ibikomere mu mutwe wa nyakwigendera, bigakekwako hari igikoresho kitaramentekana yasize amwicishije mbere yo gutoroka.

Hari bamwe mu bageze aho ubu bwicanyi bwabereye, bavuga ko uyu musaza n’umukecuru babikaga amafaranga mu nzu, bagakeka ko ari yo yaba yatwaye agasiga yishe uyu mukecuru.

Cyakora bakavuga ko ashobora kuba yabifashijwemo n’abandi bantu bataramenyekana, kubera ko byabaye mu kanya gatoya.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari buvuga ko icyaba cyateye uyu mukozi kwica Nyirabuja kitaramenyekana, gusa bakaba bategereje ibiva mu iperereza.

Gusa buvuga ko Dusabimana Emmanuel akomoka mu Karere ka Karongi, akaba afite imyaka iri hagati ya 16-20 kubera ko nta ndangamuntu yigeze asiga, cyangwa ngo yereke abo yakoreraga.

Umurambo wa Mukarugomwa wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Gitwe.

 

 

Source: umuseke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button