Imikino

Musanze: Isiganwa ku magare rirarimbanyije

Isiganwa ry’amagare Musanze Gorilla Race rirarimbanyije.Abatarabigize umwuga abahungu 36 n’abakobwa 4 ni bo barimo gusiganwa bose uko ari 40.

Abahungu barimo gusiganwa ibirometero 28 mu gihe abakobwa barimo gusiganwa 21.
Nyuma y’aba kandi, abasiganwa barabigize umwuga nabo ku isaha ya saa yine batangiye gusiganwa.

Iri siganwa riteguwe mbere y’uko hakinwa Tour Du Rwanda biteganijwe ko izakinwa mu mpera z’uku kwezi k’ukuboza nk’uko risanzwe rikinwa.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’uyu mukino wo gusiganwa ku magare MURENZI Abudalah yatangaje ko amakipe y’URwanda yiteguye neza, ko muri iyi Tour Du Rwanda ya 2022 azitwara neza ko Kandi ntagihindutse yanahasigara.

Kuva iri siganwa ryajya kuri 2.1 mumwaka wa 2018, nta Kipe yo mu Rwanda iraryegukana narimwe.

Umusemburo.com
Imikino yo gusiganwa ku magare mu karere ka Musanze irarimbanyije.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button