Utuntu nutundi

Musanze: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’umwarimu ushinjwa gusambanya umwana

Umusore uturuka mu karere ka Burera w’umwarimu arashinjwa Gusambanya umwana ukiri muto.

Amakuru  dukesha bwiza avuga ko iki cyaha cyakozwe ku italiki ya 09 Mata 2023  gikorerwa mu Mudugudu wa Nyiraruhuha, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba, Akarere ka Burera aho uwo musore atuye.

Uyu mwarimu usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuli abanza cya Karambi giherereye hafi y’aho uwo mwana w’umukobwa atuye ngo yagiye kumugurira Fanta hafi aho kuri butike noneho amaze kuyinywa amusaba ko amuherekeza bajyana mu rugo aho uwo mwarimu atuye.

Bivugwa ko bamaze kugerayo uwo mwarimu yasabye uwo mukobwa ko bararana arabyemera kuko ngo yamwizezaga ko azamugira umugore. Bwarakeye mu gitondo ngo aramwirukana nyuma yo kumusambanya.

Uwo mwana w’umukobwa amaze kugera iwabo mu rugo ababyeyi bamubajije Aho yaraye maze nawe abaha amakuru y’uko byagenze, ababyeyi agahinda karabica Niko kwiyemeza kubimenyesha inzego zibishinzwe.

Uyu musore akaba ari gukurikiranywa n’inzego z’Ibishinzwe Aho amategeko ya leta Hari ibihano biteganyirizwa mene abakora ibi.

Ibi nago ari ubwa mbere bivuzwe ku barezi, aho bakunda gushuka abana bakiri  bato Ahanini bitwaje icyo baricyo ndetse nicyo babashukisha.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button