AmakuruUbuvugiziUbuzima

Musanze: umugabo yasanzwe muri Kasho yapfuye

Mu kagali ka Kigombe, umurenge wa Muhoza mukarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Marcel wasanzwe muri Kasho yapfuye, ariko umugore akabanza kubihishwa kugeza ubwo abibwiwe na Nyirabukwe, cyane we ko ngo we bamwangiraga kumusura.

Ubundi ngo ibi byose bijya gutangira, ngo uyu mugabo Marcel yari kumwe n’umugore we Mugirase Beatrice bari mu gasantire ka Kirabo, umukozi w’umugore witwa Uwizeyimana Louise ahamagara umwana wabo ngo amuhe umugati, iwabo nabo barabimwemerera.

Gusa ariko ngo hadaciyeho umunota, uyu mukozi afatanyije na nyirabuja ndetse n’umugabo bakunze kwita Ndimbati n’abacunga umutekano ba kompanyi yitwa Home Guard batangira gukubita Marcel ngo bamuziza amafaranga y’inkweto nkuko umugore we Beatrice yabitangarije TV1 dukesha iyi nkuru.

Ati”uwo mukozi amaze gufata umwana, umugabo wanjye baramukubise, tugize ngo dufashe inzira  dusubiye murugo, uwo mugabo witwa Ndimbati ahita amusunika aramubwira ngo nabanze ajye kuvuza uriya mugore, Kandi umugabo wanjye yari yakomeretse bikabije. Nibwo bahise bahamagara pandagare ireza iramujyana ariko mbabwira nubwo bamutwaye abari mumakosa basigaye bidegembya.”

Abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko ibyakozwe bidakwiye kuko ngo uyu Marcel atariwe wari gutwarwa, ahubwo abagize uruhare mu ikubitwa rye nibo bari kugenda.

Bati” njyewe nasanze umuhungu witwa Samuel na Niyoyita bafite ibibando bari kubimuburagura kumutwe n’ahantu hose, ibyo bakoze ntibikwiye.”

Gusa uyu mugore wa Nyakwigendera agaragaza ko agahinda afite yagatewe no kuba yarajyaga no kumusura bakanga kumumuha, kugeza ubwo yaguye kuri Kasho nabyo bakabimuhisha akabibwirwa na nyirabukwe nabwo bakamubeshya ko ngo ari indi ndwara yari arwaye yamuhitanye.

Kurikura inkuru yose hano:

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button