Amakuru

Musanze: Umusore bamufatanye Umwana babana nk’umugore n’umugabo

Umusore w’imyaka 24 wo mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi azira gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 nk’uko ababyeyi b’uwo mwana babivuga, uwo musore n’umukobwa bakaba bari bamaranye iminsi ibiri babana mu nzu y’uwo musore.

Amakuru dukesha Kigalitoday avuga ko Uwo musore yafashwe ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, atabwa muri yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Kigalitoday ikomeza ivuga ko abyeyi b’uwo mukobwa batuye mu Murenge wa Shingiro muri Musanze bashyira amakosa kuri uwo musore ngo washutse umwana wabo kugeza ubwo amugira umugore atujuje imyaka y’ubukure.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko abo babyeyi bavuga ko umukobwa wabo afite imyaka 16, mu gihe uwo mukobwa we avuga ko afite imyaka 18, akaniyemerera ko yashatse umugabo kuko asanga nta mpamvu n’imwe ngo yamubuza gushakana n’uwo musore.

Kigalitoday ivuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yemeje ko uwo musore yatawe muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Kinigi kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umukobwa we yashyikirijwe ababyeyi be.

SP Ndayisenga yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, kuko gihanwa n’amategeko kandi kigahanishwa ibihano biremereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi, yagarutse ku kutavuga rumwe ku myaka hagati y’ababyeyi b’uwo mukobwa na we ubwe, aho ababyeyi be bemeza ko afite imyaka 16, umukobwa akavuga ko afite imyaka 18.

Nk’uko Kigalitoday ibivuga, Uwo musore yatawe muri yombi biravugwa ko yari aherutse kumara imyaka itatu afungiye muri gereza ya Ruhengeri, azira na none icyaha cyo kubana n’umukobwa w’imyaka 16 nk’umugore n’umugabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button