Utuntu nutundi

Musanze: Umwana yatemaguye se amuziza Guhohotera nyina

Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.

Uwo mugabo w’imyaka 40 witwa Manishimwe Alexis ngo yarwanye n’umugore we Mujawamariya Chantal ahagana saa saba z’ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023, nyuma y’intonganya ngo yari azanye mu rugo ubwo yari atashye muri iryo joro.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 14 akibona ko se amaze gukomeretsa nyina mu mutwe amutemye, yamwambuye umuhoro amutema ku bice binyuranye by’umubiri birimo umutwe, umusaya, ikiganza n’ukuguru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin yabitangaje.

Gitifu avuga ko bakimara kumenya ayo makuru batabaye, basanga uwo mwana yatorotse, bahita batangira kumushakisha.

Birakekwa ko uko kurwana byatewe n’ubusinzi bw’umugabo, aho abaturage n’ubuyobozi ngo bahora bahosha ayo makimbirane, uwo muyobozi agasaba abaturage kwitabaza ubuyobozi mu gihe abo mu rugo bagiranye ikibazo.

Mu gihe uwo mwana yari agishakishwa nyuma yo gutoroka, abakomeretse bahise bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, bitabwaho n’abaganga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button