AmakuruUbuzima

Musanze: Yakubiswe n’inshuti ye magara, bimuviramo urupfu

Mumurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 25 y’amavuko wakubiswe n’inshuti ye bikamuviramo urupfu.

Bikekwako uyu musore yishwe, kubera amafaranga ibihumbi 40frw y’intama yajyanye ku isoko kugurisha, aba bombi bari kumwe cyane ko ngo bari inshuti magara zidasigana.

Uyu musore witwa Maniraguha Phocas, nyuma yo gukubitwa n’inshuti ye magara ntunsige Nkurunziza, yahise ajyanwa kwa muganga gusa kubera ibikomere byinshi n’ububabare yari afite ubuzima bwaje kwanga ashiramo umwuka.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki 22 Mutarama, ubwo uyu Nkurunziz yacuraga umugambi wo kumwambura aya amafaranga yari amaze kugurisha intama ye, abona nta bundi buryo yabikoramo usibye kumukubita.

Mbere yo gutandukana bavuye ku isoko, Nkurunziza yasabye Phocas ko yamuherekeza mu mudugudu wa Gatovu mu kagali ka Rwinzovu, undi nawe aremera kuko yumvaga ntacyo atakorera inshuti, bageze imbere ahantu hatari abantu aramwadukira atangira kumukubita ari nako amunigagura, gusa abaturage barahahinguka baratabara, ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko yitabye Imana ku wambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, Bwana Hernman Micomyiza, yemeje aya makuru ariko anavuga ko uyu Nkurunziza atari asanganywe ingeso nziza.

Ati”Uwo muntu yari asanzwe n’ubundi adafite ingeso nziza, muri macye ni igisambo, yashatse kumwaka amafaranga rero barayarwanira, ni uko igisambo kiramwangiza mu ijosi kimusiga arembye kiriruka. Uwakomereje byamuviriyemo kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri aka gace koko hajya havuka udutsiko nk’utu tw’abagizi ba nabi, ariko ko iyo ubuyobozi bubimenye bwihutira kudusenya kugira ngo tudakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Umubyeyi ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango bagasaba ko habaho ubutabera, uyu musore Nkurunziza akaryozwa ibyo yakoze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button