AmakuruIyobokamana

N’akanyamuneza mu maso, Papa Francis Yasezerewe mu bitaro


Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kamena 2023 Nyirubutungane Papa Francis yasezerewe mu bitaro nk’uko umwe mu nzobere z’abaganga zamubaze, Dr Sergio Alfieri yabitangaje. Yavuze ko ameze neza kurusha mbere.

Taliki 07 Kamena ni bwo uyu mushumba yari yabazwe, iki gikorwa cyakozwe mu buryo butagoranye dore ko cyamaze amasaha atatu gusa nk’uko Dr. Sergio Alfieri yari yabitangaje.

Yabazwe igice cy’amara cyajyaga kimurya ndetse akurwamo n’agace k’igitambaro batari barakuyemo ubwo yabagwaga bwa mbere nk’uko abaganga babitangaje.

Papa Francis w’imyaka 86 ukomoka muri Argentine, yasohotse mu marembo y’ibitaro bya ‘Gemelli Polyclinic’ ari mu kagare k’abafite ubumuga mbere y’uko ahaguruka akagendera ku maguru ye ubwo yari agiye kwinjira mu mudoka y’i Vatican yari imutegereje ngo agezwe mu rugo.

Ubwo yasohokaga yagendaga amwenyura ari nako asuhuza imbaga y’abantu bari bamutegereje bamwifuriza gukira vuba.

Mu bantu benshi bari bamushagaye, harimo n’abanyamakuru. Bagerageje kumusaba kugira icyo yavuga, ariko we akomeza kubaramutsa ntiyagira icyo abatangariza kugera yinjiye mu modoka.

Papa Francis akomeje kwibasirwa n’uburwayi ahanini bituruka kukuba ashaje.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button