Amakuru

Nel Ngabo agiye gushyira hanze Album nshya

 

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023, ni bwo Nel Ngabo yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi album ye ya gatatu, izaba yitwa Life Love&Light, ku wa 22 Gicurasi 2023.

Aganira n’InyaRwanda  dukesha iyi nkuru yavuze ko yahisemo kuyita iri zina ‘Life Love&Light’ kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n’Imana.

Ati “Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y’iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n’indirimbo zivuga kuri buri gice cy’ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’Imana.”

Uyu musore uherutse mu bitaramo yakoreye mu gihugu cya Canada, avuga ko album ye yihariye kandi izaba iriho indirimbo 13 zivuga kuri buri gice cy’ubuzima.

Nel Ngabo avuga ko iyi album ye amaze igihe kingana n’umwaka n’igice ayitegura, kandi yayikoranyeho n’abantu banyuranye.

Kuri we, avuga ko ari umugisha yagize ku kuba yarabashije kurangiza iyi album. Ati “Ni umugisha ndanishimye kuba iyi album irangiye neza.

Ni album avuga ko iriho indirimbo zitandukanye, kandi itandukanye na album ebyiri amaze gusohora. Yavuze ko iriho indirimbo zigaruka ku rukundo n’ubuzima busanzwe. Ati “Ni indirimbo z’urukundo nk’ibisanzwe ariko itandukanye n’izindi album (yasohoye).”

Uyu muhanzi asanzwe afite ku isoko album ebyiri. Iya mbere yayise ‘Ingabo” yayituye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, iriho indirimbo nka “Nyereka inzira” ihimbaza Imana, “My Queen”, “Zoli”, “Low Key”, “Agacupa”, “Ndaku(Blocka)” yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi”, “Baby” n’izindi.

Nel Ngabo amaze kwigarurira imitima ya benshi

Anafite album ya kabiri yise ‘RNB 360’ iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi, n’izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.

 

Source: Inyarwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button