Imyidagaduro

Niba ufite umukunzi ufite ibi, Ntuzashakire ahandi menya ko watomboye

Urukundo ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi, by’umwihariko burya ngo Umuntu wese akenera urukundo kugirango abeho yishimye, gusa niba uri Umusore cg inkumi ukisanga mu rukundo rufite ibi bimenyetso uzamenye ko wahiriwe udakwiriye kuruvamo, ibitaribyo wazicuza.

1. Niba umukunzi wawe akurakarira ariko akaba atakureka.

Mu rukundo birasanzwe ko abakundana bashwana, ikizakubwira rero ko urukundo urimo ari urwanyarwo n’igihe umukunzi wawe ashobora kujya agutonganya ndetse ukabona yakurakariye cyane ariko bikarangira mu kanya gato musubiye  mu bihe byanyu, n’aho utagukunda by’ukuri ararakara Ku buryo atapfa gucururuka.

 2. Mu gihe atakubonye akaba ahangayitse.

Mu byukuri umuntu ugukunda by’ukuri aba ashishikajwe no kumenya amakuru yawe kenshi gashoboka, rero niba umukunzi wawe akunda kuguhamagara akakubura ukumva yabitinzeho, mbese yabyegereje umutima, uzamenya ko uwo ariwe rukundo warukeneye kuko ubwo biba bisobanuye ko ahangayikishijwe n’ibyo warurimo igihe yakuburaga.

3. Yifuza cyane kumenyana n’inshuti zawe.

Umusore cyangwa umukobwa ugukunda by’ukuri aba yumva yamenyana n’inshuti zawe za hafi, ibyo bimworohera kumenya amakuru yawe ashoboka ndetse no mugihe yakubuze akaba yakifashisha inshuti zawe. Sibyo gusa kuko no mugihe mwashwanye haru ubwo  yifashisha inshuti zawe mu kwiyunga.

4. Yita ku muryango wawe.

Ubundi umuntu ugukunda by’ukuri, afata umuryango wawe nk’uwe, Ku buryo yisanga abisanzuraho cyane, ndetse agaterwa ishema no kumenyana n’abo, mbese aba ameze nk’umwana mu rugo.

5. akuyobora mu nzira njya bukungu Kandi akakubera umujyanama wawe mu bibazo ucamo umunsi Ku munsi.

Iteka umuntu ugukunda akwifuriza ubuzima bwiza, cyane ko aba yumva muzabubanamo kuko umuntu ugukunda ntajya yitega ko uzamwanga. ugukunda rero akujyira Inama mu bibazo by’ingutu uhura nabyo ndetse ibishoboka akabigufasha. Ibi abikora ahanini ntacyindi yiteze ahubwo aba yumva ari kwiyubakira urugo rwe rw’ejo hazaza.

Niba rero uri umusore cyangwa umukobwa ukaba ufite umuntu ugukunda Kandi wujuje ibyo twagaratseho haruguru, ita Ku ijambo rivuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button