Utuntu nutundi

Niba uri mu rukundo rufite ibi bimenyetso, menya ko ntaho utaniye n’udafite umukunzi

Kuba mu rukundo n’umuntu runaka  ntibivuze ko mwembi mukundana, kuko harubwo mwembi muba mudahuje ibitekerezo nyamaze mukibeshya ko mukundana byanyabyo, Hari ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu nta kigenda cyarwo.

1. Kuba mudahuje imigambi cyangwa icyerekezo by’umwihariko mu rukundo.

Harubwo usanga umuhungu n’umukobwa bakundana gusa ugasanga umwe afite mu mutwe we gushinga urugo vuba, undi we nta gitekerezo abifiteho, ibi rero bituma ahanini umwe aba ari kubangamira undi, ndetse bikarangira umwe murimwe agize agahinda gakabije mu rukundo, rero nibyiza niba ufite umukunzi, ukwiye kumenya niba Koko muhuje icyerekezo.

2. Niba nta bihe byihariye mugirana nk’abakundana.

Niba ufite umukunzi mumaranye igihe kinini ariko ukaba utekereza ugasanga nta bihe byiza mwigeze mugirana, Wenda mu bushobozi mufite ngo musoke muganire kuhazaza h’urukundo rwanyu, burya uzamenye ko urukundo rwanyu nta cyerekezo rufite.

3. Niba mutajya muganiraa kuhazaza hanyu.

Harubwo usanga abantu bakundana, ariko ugasanga ntawuzi amakuru y’undi, icyo gihe uzamenye ko urwo rukundo rudashoboka, mukwiye kujya mufata umwanya mukiga kuhazaza h’urukundo rwanyu.

4.Ntabwo muri Inshuti Magara.

Ubundi abantu bakundana, bakwiye kuba inshuti magara mbere ya byose, Ku buryo niba umwe agize ikibazo, undi aba uwa mbere mu kukimenya, naho niba ushyikirizwa imyanzuro rwose menya ko nta kizere gihagije ufitiwe, bityo ushaka waba ushaka undi.

5. Nta wizera undi mu rukundo kandi ikizere niyo nkingi yarwo.

Burya Umuntu ugukunda by’ukuri akwiye kukwizera yaba mu rukundo cyangwa no mu buzima busanzwe, ibitari ibyo, urukundo ruba rudafite ikizere, kuko abantu batizerana bapfa ibintu byinshi ahanini bishingiye kukubeshya.

Rero niwisanga mu rukundo rufite ibyo bimenyetso uzamenye ko wagushije ishyano, ahubwo ukwiye Gusenga Imana bigahinduka ibitari ibyo waba urutwa n’udafite umukunzi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button