Ubuzima

Nibura 70% by’abitaba Imana bazira diyabeti

Diyabeti ni indwara itandura kandi idakira, igaragazwa n’uko ibipimo by’isukari mu maraso byarenze igipimo gisanzwe cya 120. Kugirango hamenyekane amoko yayo n’uburyo ifata bigaterwa n’uko umusemburo wa insirine(Insulin)ukorerwa n’inyama bita impinduka uvubuka ari mukeya cyangwa se ntawo cyangwa wanaboneka umubiri ntuwukoreshe neza ari naho bamenyera ubwoko bwa diyabeti urwaye.

Rwanda NCD’s alliance ni ihuriro nyarwanda rirwanya indwara zitandura mu Rwanda, rivuga ko ku isi izi ndwara ziharira 70% z’imfu zose ariko bakavuga ko umuti wo kugabanya izo ndwara ari ukwisuzumisha hakiri kare ukamenya uko uhagaze, kuko izi ndwara iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.

Usibye kuba diyabeti itandura, ishobora gutera uyirwaye kugira ibindi bibazo by’umubiri kuburyo ashobora no gutakaza zimwe mu ngingo ze z’umubiri cyangwa se agakurizamo ubumuga runaka.

Ibi ni ibihamywa na Uzabakiriho Jean Damascene umwe mu barwaye indwara ya diyabeti akaba ayimaranye imyaka 22 bikaba byaramuviriyemo gucibwa akaguru, avuga ko izi ndwara uzirwaye ubuzima buba butoroshye mu miryango ngo kuko wivuza ubuzima bwawe bwose.

Yagize ati”; ibibazo byo ntibijya bibura gusa nta kwiheba kuko iyo wihebye uhomba byinshi, iyo wihanganye ukiyakira byose birashoboka ubuzima ukabutwara nk’umurwayi ntubutware nk’umuntu muzima , kuko imiti irahenda iyo bakubariye ku 10% ni menshi ushyizeho n’ibindi uba uri bukenere nk’amatike, niyo waba ufite ubushobozi bugeraho bugashira kuko wivuza ubuzima bwose bwo kubaho”.

Uwingabiye Etienne ni umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda rirwanya diyabeti, avuga ko uretse no kurwara izi ndwara hari n’ingaruka zishobora kuza ziyikomotseho.

Yagize ati” Ingaruka za diyabeti, ushobora guhuma, imyakura yo hasi hari igihe kigera mu birenge umuntu ntiyumve rimwe na rimwe amaraso ntagere mu birenge umuntu akaba yakomereka ntabyumve, uko igisebe kigenda gikura n’imyakura itabasha gukora neza kubera isukari yanduje imyakura amaraso nayo ntagende neza habaho igihe ikirenge gishobora guhinduka umukara, cyangwa se ino bakarikata watinda byazamuka hejuru bakaba bakata ukuguru byose bitewe n’uko isukari yangije imyakura ya yamyanya yo hasi”.

Ese ni gute wamenya ubwoko bwa Diyabeti n’abo bwibasira?

Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bwa diyabeti aribwo type 1 na type 2 mu ndimi z’amahanga.

Diyabeti yo mu bwoko bwa mbere, umusemburo ntuboneka, na mukeya umuntu yitera ubuzima bwe bwose iyi yiganje mu rubyiruko bari munsi y’imyaka 35

Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri umusemburo uba uhari ariko udahagije baguha imiti ituma uwo musemburo ukomeza kuboneka, cyangwa se bakaguha imiti ituma nawa musemburo ukora uhagije bituma ibyawubuzaga nk’ ibinure ikabigabanya. Iyi yakabiri 90% by’abayirwaye kubisi ni abageze mu zabukuru.

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko imfu 44% zaterwaga n’indwara zitandura.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button