AmakuruIkoranabuhanga

“Nta kintu kiruta kumva utekanye” Safe Sisters

Uko isi yihuta n’ubwiyongere bw’abantu bwikuba inshuro nyinshi, ninako hagenda hiyongera umuvuduko w’ikorabuhanga ndetse n’abarikoresha.

Iri koranabuhanga by’umwihariko murandasi niyo ikoreshwa n’urubyiruko rwinshi, haba abakobwa cyangwa abahungu, anakuru n’abato bose usanga bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoresheje murandasi.

Hari abazikoresha bagamije kwigisha, kwiga, kuvumbuta ibintu bishya, ariko hakaba nabazikoresha bagamije kumenya amakuru y’abandi cyangwa se bagamije kuyiba no guhungabanya umutekano w’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Aha niho usanga hari amakuru yari ibanga y’umuntu runaka yashyizwe kukarubanda, nkaho bidahagije bakabasha no kwiba amafaranga muri banki bifashishije ikoranabuhanga.

Ibi byose bikaba ariyo mpamvu hashinzwe umuryango wiswe Safe Sisters ugamije kwigisha urubyiruko by’umwihariko abakobwa, uburyo babasha kurinda amakuru yabo ari kumbuga nkoranyambaga, ukaba uhuriwemo n’abaturutse mubihugu bitandukanye birimo U Rwanda, Uganda, Nigeria n’ahandi.

Umuziranenge Blandine ni umwe mubagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa ya safe sisters, avuga ko yakuyemo ubumenyi bwamufasha kugira umutekano ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye ndetse no kurinda amakuru ye akoresheje ikoranabuhanga kuburyo kumwinjirira byagorana.

Ati” Mbere ntaritabira amahugurwa ya safe sisters, umuntu yashoboraga kunyiba machine cyangwa telephone nkicara hasi nkarira, ntababajwe na machine yanjye atwaye ahubwo mbabajwe na documents zanjye zirimo n’amakuru yanjye atwaye. Gusa muri 2017 naje kwitabira amahugurwa ya safe sisters, nungukiramo ubumenyi bushobora kumfasha, haba ku ikoranabuhanga, no kumenya kubika neza amakuru yanjye ndetse nkayarinda, burya nta kintu cyaruta kumva utekanye.”

Blandine avuga ko usibye guhabwa amahugurwa na safe sisters, babahwa n’amahirwe bakaba babasha kubona amafaranga.

Oluwadamilola ukomoka muri Nigeria nawe ni umwe mu bagize umuryango wa Safe Sisters yagize ati” dukoresha telephone inshuro nyinshi, haba hari amahirwe ko dushobora kwibwa amakuru ku mbuga nkoranyambaga, kwibwa amafaranga kuri konti zacu, ndetse ntitumenye uko twabigenza mugihe twahuye nibyo bibazo. Mbere yuko nitabira amahugurwa ya Safe Sisters ntakintu na gito narinzi kubigendanye no kurinda imbugankoranyambaga zanjye cyangwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.” Bisaba abakobwa babyifuza kutagira ubunebwe, gufungura amaso, no kumenya ibishya ariko bigendanye no kumenya uko watekana, nuko wahangana n’ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi n’ibindi.”

Safe sisters yahuje imbaraga na Internews hagamijwe guhangana n’ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi, gushishikariza abagore n’abakobwa kwiga no kugira ubumenyi bugendanye no kwirindira umutekano kumbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2018, amahugurwa yatanze na Safe Sisters yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye, muribyo hakaba harimo 9 byo muri afurika y’uburasirazuba

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button