Amakuru

“Ntabwo ndi umwere Munyunamure ngire umumaro”-Bamporiki

Ntabwo ndi umwere ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira, Munyunamure ngire umumaro”

Aya ni amwe mu magambo Bamporiki Edourd yifashishije atakambira urukiko ndetse asaba imbabazi ngo asubikirwe igihano yasabiwe cyo gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60frw.

Ni nyuma kandi yo kugaragaza ko yemera ko yakoze ibyaha cyangwa amakosa, ngo kuko bitaba byumvikana ukuntu yaba ari ahantu nkaho ari kugeza ubu mu gihe yaba ari umwere.

Bamporiki ati “Ntabwo ndi umwere ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira, mu gihe nabonaga ko ndimo gukorera umuntu ubuvugizi bakaza bitwaje amafaranga bayita inzoga. Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro”.

Ibi byose Bamporiki yabivuze ubwo yari imbere y’urukiko rw’ubujurire, asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko umucamanza atazitirwa no kutajya munsi y’igihe gito cy’igihano.

Yakomeje avuga ko ahawe imbabazi atatinda kwerekana ko yagororotse kandi azagira inama abandi kugira ngo badasitara nk’uko yasitaye.

Me Habyarimana yavuze ko Bamporiki asanzwe ari inyangamugayo, ni we witangiye amakuru, yasabye imbabazi ndetse anandika kuri Twitter yerekana ko yacishije bugufi ku cyaha yakoze. Kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, asanga byaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano.

Me Kayitana yakomeje avuga ko Bamporiki ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, aho yagize akamaro mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, itorero n’ibindi yagizemo uruhare nubwo atabyitwaza ngo akore ibyaha.

Ati “Ku bw’inyungu rusange turasaba ko yarekurwa. Ukwicuza kwe kwashingirwaho akarekurwa agakomeza kubaka u Rwanda ari hanze. Yemeye icyaha kuva mu bushinjacyaha. Turasaba ko yasubikirwa ibihano ndetse n’amande”.

Indi mpamvu ishingirwaho mu gusaba ko Bamporiki yagabanyirizwa ibihano yahawe bikanasubikwa ni uko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugore wivurije mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamwohereza mu Bufaransa aragaruka ariko azasubirayo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije wari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha nabwo bwarajuriye bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

Bwavuze ko urukiko rwisumbuye rutigeze rusuzuma kuba Bamporiki yari umuyobozi kandi ibikorwa yakoze yabikoze nk’umuyobozi.

Indi mpamvu y’uko hari ibikorwa bitasuzumwe mu kwakira indonke, ubushinjacyaha bwavuze ko Bamporiki yemeye icyaha ndetse akavuga ko yavuganiye umugore wa Gatera ngo arekurwe agahabwa ishimwe rya miliyoni 10Frw.

Bwavuze kandi ko hari amafaranga yafatiriwe kandi yari aya Bamporiki, ariko urukiko rukaba rutarahaye agaciro ibyivugiwe na Bamporiki. Imvugo ze.

Ku mpamvu yo kuba yarasabiwe imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw ahubwo agahabwa igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw. Urukiko rwavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha ariko ubushinjacyaha buvuga ko ntazihari.

Mu rubanza rwabaye muri Nzeri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button