AmakuruIbigezwehoMumahangaPolitiki

Ntibisanzwe: Abaturage basabye ko havaho minisiteri y’ibikorwaremezo

Bimenyerewe ko akenshi minisiteri y’ibikorwaremezo iba ifite byinshi byo gukora birimo guteza imbere igihugu cyane ko ibikorwaremeza ari umwe mu misingi iba igize igihugu n’abagituye.

Gusa inkuru isa n’itangaje nuko hari bamwe mu baturage mu gihugu cya Gabon bavuze ko ikiruta ari uko iyi minisiteri ibifite mu nshingano yavaho ngo kuko ntacyo ibamariye ahubwo ari nk’umurimbo w’igihugu.

Ibi Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba yabyumvise maze ashingiye kubyifuzo by’abaturage akuraho Minisiteri y’ibikorwaremezo yinubiwe kenshi n’abaturage, kubera kutagira icyo ikora mu gusana imihanda yo mu byaro nkuko byatangajwe na The East African.

Itangazo ryasomwe na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko Perezida Ondimba atishimiye uburyo iyo Minisiteri isa nk’aho ntacyo ikora mu gusana cyangwa kubaka imihanda mishya yoroshya ubuhahirane mu baturage.

The East African yatangaje ko inshingano z’iyo Minisiteri zabaye zimuriwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Gabon ni igihugu gifite amikoro ahagije, igaturwa na miliyoni ebyiri z’abaturage. Muri Afurika iza ku mwanya wa gatanu mu bicukura peteroli nyinshi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button