AmakuruPolitiki

“Ntushobora gutegeka igihugu mu mwanya wa bene cyo, ni ikosa rikomeye cyane”_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashinje mugenzi Felix Tshisekedi wa DR Congo kutubahiriza kenshi ibyo yumvikanye n’abandi, “harimo na vuba aha i Bujumbura”.

Perezida Kagame yabivuze mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, mu muhango wo kwifuriza abahagarariye ibihugu n’imiryango byabo mu Rwanda umwaka mushya. Yavuze ko ahora abazwa impamvu u Rwanda rushinjwa gutera Congo.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo gihora kigaruka buri gihe, “nyamara hari ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20” bagiye kugikemura.

Ati: “None ndibaza ngo niba diplomasi na politike nta kibazo bifite, kuki mwaba mufite abasirikare ibihumbi birenga 10 ahantu batwara miliyari z’amadorari, ibibazo bikaguma aho, ntihagire n’ubaza ngo kubera iki?

“Abantu ntibanibaza bati ‘mu myaka itanu twashyizeho ubutumwa, ni iki bwakoze? ni iki kiva mu mafaranga dutanga?’, Abantu bakwiye kwibaza kuri ibyo.

“Ariko ibintu birakomeza bikagaruka, kandi hari ubwo butumwa [UN] yashyizweho ngo igerageze gukemura ikibazo ku bw’inyungu z’igihugu n’abaturanyi bacyo, ariko ibyo ntibyabaye.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo ibihugu bishobora gufasha ikindi gukemura ibibazo byacyo ariko igihugu ubwacyo aricyo gifata iya mbere kwikemurira ibibazo byacyo.

Ati: “Ntushobora gutegeka igihugu cyanjye, ntushobora gutegeka Congo, ntushobora gutegeka ikindi gihugu mu mwanya wa benecyo, byaba ari ikosa rikomeye.”

Avuga ko abashinja u Rwanda ikibazo cya DR Congo babikorwa mu nyangu za “politike na diplomasi, hirengagijwe ibimenyetso, inyurabwenge ko ntacyo bivuze, byarapfuye.”

Perezida Kagame yashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi “kutubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abandi” muri iki kibazo.

Ati: “Harimo na vuba aha, i Bujumbura… twaraganiriye [Tshisekedi] ahari we n’abamufasha, atanga n’ibitekerezo…twandika itangazo riha abantu ishusho y’ibyo twaganiriye n’uko bizagenda, itangazo rirasomwa ariko umunsi ukurikiyeho itangazo rinyuranye n’ibyo rirasomwa i Kinshasa.

“None ubu wambwira ko benshi muri twe n’abandi ba kure ari impumyi n’ibipfamatwi kuri ibi bimenyetso? none ikibazo nk’icyo wagikemura ute?”.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Perezida Kagame.

Kinshasa yavuze ko amasezerano yemera ari aya Luanda yategetse inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, naho inama ya Kinshasa yari iyo “kongera guhura no kuganira ku kibazo” cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

BBC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button