Amakuru

Nyabugogo: Iduka ryahiye rirakongoka

Inkongi y’umuriro yibasiye iduka muri Nyabugogo rirakongoka, icyakora barokoramo utuntu duke.

Ababonye iby’iyi nkongi babwiye ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru ko, byaturutse ku muntu wari uri gusudira hafi aho y’iryo duka rya Papeterie, gusa ngo uwasudiraga abonye ritangiye gushya yahise akizwa n’amaguru arahunga.

Nyuma y’ibyo byose Polisi ishami rishinzwe kuzimya ryahagobotse risanga ibintu bike bitarashya babikuramo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Sylvestre Twajamahoro asaba abaturage kujya basudirana ubwitonzi kuko iki gikorwa kijya kiba intandaro y’inkongi, kandi ngo abantu basudira bagomba kuba bazi neza uko bikorwa bakirinda gukoresha ibikoresho bikurura amashanyarazi aruta akenewe kuko hari ubwo nabyo biba intandaro y’umuriro uhombya abantu cyangwa ukabahitana.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kugira za kizimyamwoto nto zo kwifashisha bazimya umuriro mbere y’uko polisi ihagera ngo ibatabare.

Iyi nkongi ije ikurikira iherutse kuba mu nyubako ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda iri ahitwa ku Muhima.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button