Umutekano

Nyabugogo: Inkongi y’umuriro yafashe imodoka yari iparitse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16Ukuboza 2022, ahagana saa mbiri z’igitondo, imodoka nini itwara abagenzi izwi nka Yutong nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro aho yari iparitse itegereje gutwara abagenzi.

Iyi modoka ya sosiyeti ya Jali yari iahagaze ku murongo w’abagenzi bategera Nyabugogo, berekeza mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko kuruyenzi imodoka.

Bamwe mu bagenzi baganiriye na UMUSEMBURO, bavuze ko bari batonze umurongo, bagiye kubona babona imodoka irahiye, batazi ikibiteye.

Uyu yagize ati” twari turi kumurongo dutegereje bus ko iza ngo idutware, tugiye kubona tubona iyari ije iraparika, hashize akanya tubona itangiye gucumba umwotsi, gusa tugerageza gutabara ndetse na polisi yahise ihagera iradufasha, nyuma bazana kizimya mwoto kirayizimya.”

“Amahirwe akomeye ahubwo ni uko nta muntu n’umwe wari urimo, kuburyo twavuga ngo yagiriyemo ikibazo.”

Umuvugizi wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda,SSP Irere Rene, yemeje aya makuru avuga ko  Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yahise itabara .

Yagize ati “Umuriro waturutse mu mapine y’imodoka, gusa hahise hakorwa ubutabazi barazimya, ariko ayo mapine nadahindurwa, imodoka iri bukomeze.”

Nta muntu n’umwe wigeze umenyekana ko hari ikibazo yagiriye muri iyi nkongi, cyane ko yahiye itaratangira gupakira abagenzi.

Polisi y’Igihugu igira inama abatwara ibinyabiziga kujya babisuzumisha ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose.

Imodoka yahiye iparitse, abashinzwe kuzimya bagerageje kuzimya(PHOTO FROM UMUSEKE)

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button