Uburezi

Nyagatare: Guhabwa amahirwe angana no kwitinyuka byabafashije guhanga udushya

Kuba umukobwa n’umuhungu barahawe amahirwe angana mu burezi, ni kimwe mubyatumye umutegarugori akataza mu iterambere abikesheje ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Umurerwa Divine na Kirabo Phiona ni abana b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya ETP Nyarurema mu karere ka Nyagatare. Baravuga ko kuba baragiye kwiga mu mashuri yisumbuye by’umwihariko bakiga ibyo benshi bakunze kwita imyuga n’ubumenyingiro, byatumye hari byinshi bamenya kandi bishobora kubateza imbere.

Aba bakobwa bavuga ko iyo baza kuba batarahawe amahirwe yo kwiga nkuko kera byahoze, batari kumenya ko bifitemo impano zishobora gutuma bakora bimwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga, bitabaye ngombwa ko babifashwamo na basaza babo bigana.

Divine ni umwe mu bagize uruhare mu ikorwa rya Software igiye gutangira gukoreshwa muri iki kigo, kuburyo ishobora gufasha umuntu ushaka kuza kwiga kuri icyo kigo kwiyandikisha bidasabye ko ajya ku kicaro cy’ishuri I Nyagatare, agaragaza ko hari benshi bumvaga ko ubwo ari itsinda ry’abakobwa gusa bagiye kubikoraho bitazakunda, ariko ngo kuri ubu byarakunze kandi byatinyuye na bagenzi babo.

Ati “Hari abantu nan’iyi saha bumva ko umukobwa cyangwa se umugore kugira ngo agire icyo ageraho bisaba imbaraga z’umuntu w’igitsinagabo, natwe twahuye n’abantu batubwira ko tutazashobora gukora Online registering software tutiyambaje imbaraga za basaza bacu. Gusa ariko nubwo twahuye n’abatubwira gutyo, twarakomeje turakora tugamije kwerekana ko umukobwa nawe ashoboye ko hari icyo yageraho, byadusabye imbaraga nyinshi kandi ngira ngo urabona umusaruro wavuyemo.

Aha barasobanura imikorere ya software bakoze yo kwiyandikisha bidasabye ko ajya ku kicaro cy’ishuri

” Ubu dufite uburyo umuntu ashobora kwiyandikishamo cyangwa gusaba umwanya wo kwigamo my kigo anyuze kuri murandasi akoresheje iyi Software yakozwe n’abakobwa biga ku kigo cyacu. Ni nayo kandi ikigo kizajya kifashisha mu kwandika umwana wese winjiye mu kigo. Twahuye n’imbigamizi nyinshi ariko ntibyatubujije kugera ku icyo twiyemeje. Abantu nibumve ko umukobwa cyangwa umugore nawe hari icyo yakwigezaho, hatagombeye imbaraga z’ab’igitsinagabo.”

Hashingiwe Kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”, Kirabo Phiona nawe wiga kuri ETP Nyarurema, yamuritse imashini(Robot) bakoze, ushobora kubwira ikamenya icyo uyibwiye, ndetse aho uyitumye ikaba ariho yerekeza, nkuko abisobanura.

“Twakoze robot ushobora kubwira ikintu ikacyumva. Nkubu nshobora kuyibwira gukata iburyo ikajya kuri ariya ruriya ruhande ruriho ameza kandi ko itagomba kuharenga ikabikora uko nyibwiye. Ushobora kandi kuyihuza na machine cyangwa na telephone kuburyo wayikoresha aho waba uri hose. Turi kuyikora kandi kuburyo n’umuturage wo hanze y’ikigo azajya ayifashisha by’umwihariko umuntu Uba ufite intege nke akaba yayituma kumuzanira ikintu runaka cyane ko ikozwe mu buryo bwo kubasha kumva Ijwi ry’umuntu cyangwa ry’ikintu. Ibi kandi byose byakozwe n’itsinda ry’abakobwa biga mu kigo.”

“Imbogamizi ntabwo zabura n’urucantege cyane ko hari igihe ukorera kuri pressure kugira ngo ukunde ugaragaze ko n’abakobwa hari icyo bakwimarira.Inama nagira abakobwa banjye ni uko batinyuka bagakoresha ubumenyi bafite n’amahirwe twahawe bagakora ibyo bashoboye, birakomera ariko iyo wabishyizeho umutima urabishibora.”

Kwitinyuka byatumye bakora robot

Pacifique Ikirezi ni umuyobozi ushinzwe amasomo n’umwarimu wigisha isomo rya Programing na Database muri ETP Nyarurema, avuga ko kuri ubu afite abakobwa barenga 50, biga aya masomo y’ikoranabuhanga Kandi ko ubumenyi bakura muri iki kigo bubafasha kugera hanze baba ba rwiyemezamirimo, aho kujya bajya kudepoza bashaka akazi nabo bakagatanga, kandi akenshi abakobwa mu kigo cyabo aribo bakunze kuza mu myanya y’imbere.

Ati” mu kigo cyacu abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga na za Porogaramu(Programing and Database) ni benshi Kandi abenshi nibo baza ku isonga mu gutsinda aya masomo baba biga. Usanga mu ishuri benshi muri bo aribo basobanurira abandi imibare, physics n’ibindi. Ntacyo umuhungu yakora kuri ubu ngo kinanire umukobwa, kuko ahubwo twaje gusanga abakobwa barapfukiranwaga hari ubumenyi bwinshi bifitemo bwafasha igihugu mu iterambere.”

“Ndakangurira umwana w’umukobwa kutitinya kuko ibyo umuhungu yakora n’abo babishobora kandi nta kintu kirimo kigoye, urugero dutanga ni aba bakobwa bakoze izi software na Robot.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo, Ingabire Paula, agaragaza ko abakobwa bakwiye kwitinyuka bakiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ngo atari iya basaza babo gusa.

Ati” Turabasaba kurushaho gukangurira abana bose baba abakobwa cyangwa abahungu kwiga amasomo yaba ay’imyuga n’ubumenyingiro cyangwa Siyansi kugira ngo bagire umumenyi bwo kwihangira imirimo mishya yongera umusaruro. Leta nayo yabishyizemo imbaraga kugira ngo aya mashuri agere hose. Guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu ndetse n’isi yose kuko bifasha abatuye igihugu kunoza no kwagura ibyo bakora ndetse n’abikorera bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga. Dushishikarize kandi urubyiruko guhanga udushya.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo

Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kwegereza urubyiruko amashuri y’imyuga, kugira ngo barusheho kurwanya ubushomeri bihangira imirimo.

Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Abagera kuri 86% by’abazajya barangiza muri aya mashuri bakwiye kuzajya babona akazi bitarenze amezi atandatu. Amashuri yose azaba afite ibikoresho by’ibanze n’abarimu b’inzobere ku kigero cya 100%.

Kugeza ubu ariko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiyitabirwa uko bikwiye ugereranyije n’andi masomo, kuko nko mu 2021 yitabirwaga kuri 60% gusa. Icyo gihe harimo abanyeshuri 31.000, mu gihe yari afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 52.000.

Ku rundi ruhande, za IPRC umunani byagaragaye ko zidafite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bose babyifuza, kuko nko mu mwaka wa 2020/21 abanyeshuri basabye kujya muri Rwanda Polytechnic bari 11.200 bafite ibisabwa, ariko muri za IPRC hashoboraga kwakirwa 3500.

Mu gukomeza urwego rw’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abanyeshuri biga imyuga basorezaga ku cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bajya kwiga icya kabiri (A0) bagasabwa kujya kwiga amasomo y’ubumenyi rusange, hateganywa gukorwa impinduka.

Biteganyijwe ko hazatangizwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors) n’icya gatatu (Masters) mu myuga n’ubumenyingiro, kugira ngo umunyeshuri wayize mu mashuri yo hasi akomeze agere ku rwego rwo hejuru, ari na we uzabyigisha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button